Uko wahagera

Umunyamerika Uyobora Radiyo mu Rwanda Yatawe muri Yombi


Pasiteri Gregg Schoof
Pasiteri Gregg Schoof

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda ruratangaza ko rufite Pasteur Gregg Schoof nyuma y’uko polise imutaye muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Uyu muvugabutumwa ufite ubwenegihugu bw’Amerika yatawe muri yombi mbere y'uko yiteguraga kugirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Ku cyumweru tariki ya 6 ni bwo Pasteur Gregg wayoboraga "Radiyo ubuntu butangaje" yandikiye itangazamakuru abamenyesha ko afite ikiganiro n’abo ku wa mbere sa yine za mu gitondo.

Iyi saha yageze hari abanyamakuru bamwe bageze i Remera aho icyo kiganiro cyagombaga kubera ariko batungurwa n’uko basanze icyumba inama yari kuberamo gifunze.

Mu gihe abanyamakuru ndetse na Pasiteri Gregg bibazaga uko bigenze, hahise haza abapolise bamwe bakikiza aho inama yagombaga kubera, abandi begera Pasiteri Gregg bahita bamwambika amapingu ku maboko.

Icyari ikiganiro n’abanyamakuru cyahise kirangirira aho. Gusa mu itangazo abanyamakuru basigaranye ryateguwe na Pasteur schoof ryavugaga ko nyuma yaho bahuriye n’ibibazo birimo kubafungira Radiyo, ndetse n’insengero zabo bafashe icyemezo cyo kwimukira muri Uganda.

Uyu muvugabutumwa yavugaga ko bagomba kwimukira mu gihugu cya Uganda muri uku kwezi kwa 10 kuko urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda rwanze kongera Visa zabo.

Radiyo Amezing Grace cyangwa ubuntu butangaje yahagaritswe mu kwezi kwa 4 ku mwaka ushize n’urwego rw’igihugu ngenzuramikorere, nyuma yaho iyi radiyo itambukije ibiganiro byaje gufatwa nk’ibitesha agaciro umugore.

RURA yari yahanishije Radiyo Amezing Grace gufunga by’agateganyo iminsi 30 idatambutsa ibiganiro, ndetse no kwishyura amande ya miliyoni 2 y’amafaranga y’u Rwanda ndetse igasaba imbabazi Abanyarwanda.

Ikigo RURA kivuga ko ibi bihano bishingiye ku mpamvu z’umutekano w’igihugu no kutubahiriza amahame y’umwuga w’itangazamakuru. Nyiri Radio Ubuntu butangaje Pasteur Gregg Schoof yakunze kumvikana mu bitangazamakuru avuga ko yarenganye ndetse ahita atangira inzira z’inkiko.

Umucamanza mu rukiko rukuru yari yavuze ko mbere y’uko umuyobozi wa Radiyo ubuntu butangaje yitabaza inkiko yagombaga kubanza kubahiriza ibyo yasabwaga na RURA birimo gutanga amande ya miliyoni 2 mu mafaranga y’u Rwanda, kujya kuri Radiyo agasaba Abanyarwanda imbabazi kubyo umuvugabutumwa Nikola yari yatangaje ndetse no guhagarika Radiyo igihe k’iminsi 30.

Ni icyemezo cyababaje cyane Pasteur Schoof avuga ko Radiyo ye yahagaritswe kuko yanze kwemera icyaha atakoze kandi ko icyemezo yafatiwe ari icya Politike.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG