Urukiko ruburanisha ibyaha byambuka imipaka n'ibyiterabwoba rumaze guhamya icyaha cy’iterabwoba n’i cyo gucura umugambi no gukoresha mu buryo bunyuranye n’amategeko ibintu biturika abantu 8 barimo umunyamakuru Phocas Ndayizera rubakatira igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 25.
Asoma icyemezo, umucamanza mu rukiko ruburanisha ibyaha byambuka imipaka n’iterabwoba yari ku kicaro cy’urukiko rw’ikirenga, abaregwa bari muri Gereza ya Mageragere. Ni icyemezo cyatangajwe ku buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho.
Umucamanza yavuze ko abantu 8 kuri 14 baregwa icyaha cyo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse n’icyaha cyo gucura umugambi wo gukora no gukoresha binyuranyije n’amategeko ibintu biturika ahantu hakoreshwa na rubanda. Yasobanuye ko umunyamakuru Phocas ndayizera na bagenzi be batandatu bagombaga guhanishwa igihano kiri hagati y’imyaka 20 na 25, ariko ko bafashwe ibyaha bikiri ku rwego rwo hasi rw’imyiteguro bikaba nta ngaruka byagize ku gihugu. Kubera iyo mpamvu urukiko rwabahanishije igifungo cy’imyaka 10 buri wese.
Ntamuhanga Cassien nawe wahoze ari umunyamakuru mu Rwanda, akaza gutoroka gereza, afatwa muri iyi dosiye nk’uwarukuriye iri tsinda ryagombaga gukora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda. We yahanishijwe igifungo cy’imyaka 25. Urukiko rwanzuye ko nk’uwarukuriye iri tsinda ahanishwa igihano kinini kuri ibi byaha.
Gusa urukiko rwanzuye ko aba uko ari 14 badahamwa n’icyaha cyo kugambirira guhungabanya ubutegetsi buriho hakoreshejwe intambara. Rwumvikanishije ko ubushinjacyaha butabashije kugaragaza uko iki cyaha cyakozwe.
Mu baregwa uko ari 14, urukiko rwagize abere 6 biganjemo abasore baregwaga kuba bari mu itsinda rishinzwe kumenya ahagombaga guterwa ibisasu.
Umucamanza yavuze ko aba basore bagombaga gutera ibisasu ku bigega bya peteroli ndetse n’ahantu hahurira abantu benshi, nyuma bagahita bahungira muri Uganda aho bari kuva bajya kwitoza igisirikare mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Urukiko, rwategetse ko bahita barekurwa bagataha.
Abaregwa bose uko ari 13 bari mu Rwanda kuko Cassien Ntamuhanga yaburanishijwe adahari, bose baburanye bahakana ibyaha baregwa. Gusa basobanuriye mu rukiko ko ibyo bemeye mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha babikoreshejwe no gushaka gukiza amagara yabo, kuko bemeza ko bakorewe iyicarubozo.
Umunyamakuru Ndayizera yabwiye urukiko ko yemeye gushyira umukono ku nyandikomvugo zimushinja uruhare mu byaha by'iterabwoba kubera 'iyicarubozo' yakorewe. Urukiko ariko rwatesheje agaciro izi mvugo z’abaregwa, kuko rwatangaje ko batabashije kwerekana iyicarubozo bakorewe.
Twashatse kumenya niba abahamwe n’ibyaha bazajuririra igihano bahawe, tubaza umwe mu bunganira Phocas Ndayizera niba biteguye kujurira. Yadusubije ko ari bwo akimenya imikirize y’urubanza akaba ataravugana n’umukiliya we, bityo ko umwanzuro uzafatwa ku cyifuzo cy’uwo yunganira.
Abaregwa bafashwe mu mpera z’umwaka wa 2018.
Facebook Forum