Uko wahagera

Umuhezanguni Eric Zemmour Aziyamamariza Kuyobora Ubufaransa


Eric Zemmour
Eric Zemmour

Umuhenzanguni w'Umufaransa ushyigikiye amatwara y'ibyakera akaba n'umusesenguzi Eric Zemmour amaze gutangaza ko aziyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu mu Bufransa.

Zemmour w’imyaka 63 ari mu banyapolitike banga abayisilamu kandi badashyigikiye politike y’abimukira. Mu itangazo yacishije ku rubuga rwa YouTube, yavuze ko agiye kuziyamamariza gusimbura Perezida Emmanuel Macron mu matora y’umwaka utaha. Yavuze ko agamije guhagarika isubira inyuma ry’Ubufaransa.

Aje yiyongera ku bandi banyapolitike b'abahezanguni bagendera matwara ya kera barimo Marine Le Pen.

Zemmour yagaragaye asoma itangazo rye akoresheje mikoro ishaje bigaragaza ko yageragezaga kwigana ijambo Jenerali De Gaulle yavuze mu 1940 ahamagarira Abafransa guhaguruka bakarwanya Ubudage bwari buyobowe n’aba Nazi.

Zemmour, ubu benshi bita ‘Trump w’Ubufransa’ yanenze perezida Macron kuba yarananiwe gushyira mu bikorwa imigambi yari yarijeje igihugu ko agiye kuzana impinduka.

Yagize ati “Ntitukiri mu gihe cyo kuzana impinduka mu Bufransa, ahubwo dukeneye gukiza igihugu.”

Uyu mugabo uzwiho kudashyigikira politike zo kwakira abimukira, yavuze ko igihugu gikomeje gutakaza umwimerere cyahoranye. Yagize ati: “Dusigaye twibona nk’abanyamahanga mu gihugu cyacu.”

Yongeyeho ko abimukira ubwabo atari ikibazo gusa, ko ahubwo biyongera ku bibazo by’igihugu.

Uyu Zemmour avuka ku babyeyi bavanze b’Abanyaligeriya n’Umuyahudi, nabo baje mu Bufransa nk’abimukira.

Biteganyijwe ko azatangiza ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuri iki cyumweru. Ibipimo by’ibitekerezo by’abantu bigaragaza ko perezida Macron akomeje guhabwa amahirwe menshi agakurikirwa na Marine Le Pen. Naho Zemmour we akaza ku mwanya wa gatatu. Umubare nyawo w’abazahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu Bufransa nturamenyekana.

Tubibutse ko Umufaransakazi ukomoka mu Burundi, Jeanne Muvira nawe aherutse gutangaza ko azahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu Bufaransa nk’umukandida wigenga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG