Uko wahagera

Rwanda: Polisi Yafunze Umuririmbyi w'Umucikacumu Kizito Mihigo


Kizito Mihigo, umuhanzi n'umuririmbyi w'umunyarwanda
Kizito Mihigo, umuhanzi n'umuririmbyi w'umunyarwanda
Polisi y’igihugu mu Rwanda taliki ya 14 y’ukwa kane umwaka wa 2014 yatangaje ko yataye muri yombi abagabo batatu barimo umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda Kizito Mihigo hamwe n’abandi bagabo babiri barimo Cassien Ntamuhanga, Umuyobozi wa Radio Amazing Grace n’uwitwa Jean Paul Dukuzumuremyi wavuye ku rugerero.

Itangazo polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara rivuga ko aba bagabo bakurikiranweho ibyaha byo gufatanya n’imitwe irwanya ubutegetsi mu Rwanda irimo RNC na FDLR hagamijwe guhungabanya umutekano w’igihugu.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Etienne Karekezi yavuganye n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare, atangira amubaza impamvu abo bagabo bafunzwe.
please wait

No media source currently available

0:00 0:02:56 0:00
Ibishamikiyeho

Umunyamakuru Etienne Karekezi yanavuganye kandi n’umuhuzabikorwa w’ihuriro nyarwanda RNC Dogiteri Theogene Rudasingwa, wahungiye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Yamubajije niba koko ihuriro ahagarariye rikorana n’abo bagabo barimo umuhanzi Kizito Mihigo n’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga.
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:27 0:00
Ibishamikiyeho

Nyuma y'ibyo bisobanuro by'umuvugizi wa polisi na Dr. Rudasingwa Theogene, Ijwi ry'Amerika irabagezaho indirimbo "Igisobanuro cy'urupfu" ya Kizito Mihigo.
please wait

No media source currently available

0:00 0:10:33 0:00
Ibishamikiyeho
XS
SM
MD
LG