Uko wahagera

BAL 2021: Uko Umwuka Wifashe Imbere y'Irushanwa mu Rwanda


Ikipe Patriotes y'u Rwanda irahatana na Rivers Hoopers yo muri Nijeriya mu mukino ufungura iri rushanwa
Ikipe Patriotes y'u Rwanda irahatana na Rivers Hoopers yo muri Nijeriya mu mukino ufungura iri rushanwa

Umunsi wageze, ibirori by’irushanwa rya Basketball Africa League byari bitegerejwe na benshi birashyize birabaye. Mbere y’uko rwambikana hagati ya Patriotes Basketball club yo mu Rwanda na Rivers Hoopers yo muri Nijeriya mu mukino ufungura iri rushanwa, ibintu byatangiye gushyuha muri Kigali.

Abakunzi b’umukino wa Basketball bategereje n’ubwira bwinshi kuza kwirebera aho abasore baboneza umupira mu nkangara ubudatuza. Usibye umukino nyirizina utegerejwe cyane, abantu bafite amashyushyu yo kuryoherwa n’indirimbo z’abahanzi b’ibyamamare baturutse iyo bigwa, bakaba baratumiwe ngo basusurutse Kigali Arena mu muhango ubanziriza umukino w’imbanzakwasa.

Umuyobozi wa Basketball Africa League, Amadou Gallo Fall ashimangira ko iri rushanwa ari umwanya mwiza wo kumurika impano Afurika yibitseho haba mu mikinire nyirizina no mu bindi bikorwa ndangamuco.

Ku birebana n’imitegurire y’irushanwa, utuntu twose turi ku murongo. Abakozi basaga 150 baturutse mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NBA) ndetse no muri Basketball Africa League, barimo gushyashyana ngo hatagira ikibasoba, haba mu mutekano, kwirinda virusi ya korona, kubahiriza igihe, kugendera ku mategeko, koroshya ingendo n’ibindi.

Iyi mikorere ya kinyamwuga ngo yakagombye kubera urugero abantu bategura imikino n’ibindi birori hano mu Rwanda nk’uko twabibwiwe n’umunyamakuru w’inararibonye mu birebana n’imikino Jean Butoyi.

Radio Ijwi ry’Amerika na yo ntabwo yatanzwe muri ibi birori bya BAL kuko yarangije gufata umwanya, ikaba yamaze gucomeka ibyuma byayo neza mu nyubako ya Kigali Arena i Remera, yiteguye kubagezaho uyo mukino wa Patriotes Basketball Club na Rivers Hoopers isaa kumi zuzuye z’igicamunsi ku isaha y’i Kigali

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG