Uko wahagera

Uganda Yongeye Gufungura Amashuli


Abanyeshuri bari mu cyumba bigiram i Nairobi muri Kenya, igiihugu gituranye na Uganda na cyo giheruka gufungura imiryango muri uku kwezi
Abanyeshuri bari mu cyumba bigiram i Nairobi muri Kenya, igiihugu gituranye na Uganda na cyo giheruka gufungura imiryango muri uku kwezi

Muri Uganda uyu munsi bongeye gufungura amashuli nyuma yamezi arindwi afunze mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid 19. Ifungurwa ry'amashuri ribaye kimwe mu byemezo Leta igenda ifata igamije kuzagera ku ntambwe y'uko ibintu byari bimeze mbere y’uko icyorezo cyaduka.

Leta ya Uganda iravuga ko ifungurwa ry'amashuli rikorwa mu buryo bw'icyo yise 'gukomatanya ubushishozi bukomeye, inyigisho hamwe no gushyiraho amabwiriza akomeye azakurikizwa kugira ngo abanyeshuri basubukuye amasomo barindwe icyorezo cya COVID19'.

Ministeri y'uburezi, iy'ubuzima, abashinzwe umutekano ndetse n'ababyeyi bose bagize uruhare mu bikorwa byo gutegura isubukurwa ry'amasomo

Gusa nubwo amashuli yafunguye imiryango, abemerewe gusubira ku ishuli ni abari mu mwaka wa nyuma wo kurangiza urwego rw'amashuri bari barimo. Urugero ni nk'abategereje gukora ibizamini byo kuva mu mashuri abanza binjira mu yisumbuye cyangwa abava mu yisumbuyeho bajya muri za Kaminuza.

Ministri w'uburezi akaba n'umufasha wa Perezida madam Janet Museveni yavuze ko byakozwe bityo mu rwego rwo kugabanya umubare w'abanyeshuli binjira mu byumba by'amashuli.

Umuyobozi wa rimwe mu mashuli yavunguye wavuganye n'Ijwi ry'Amerika yavuze ko abalimu n'abandi bakozi bo ku mashuli bazajya babanza gufatwa ipipimo mbere yuko binjira mu mashuli gutanga amasomo.

Nyuma yo gutoza abanyashuli uburyo bakwirinda kwandura ikiza cya Covid 19, Leta ya Uganda iratanga udupfukamunwa dutatu kuri buri munyeshuli mu bigo by'amashuli byose biri mu gihugu. Uganda ibarurwamo ibigo by'amashuli birenga 60,000.

Gusa nubweo bimeze bityo ababyeyi baracyafite impungenge zo kohereza abana babo ku mashuli batinya ko bahahurira na kabutindi y'iki kiza

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG