Abantu batari bamenyekana baraye bateze igisasu cya Bombe mu kabari hafi n’umurwa mukuru wa Uganda Kampala gihitana umuntu umwe n’abandi indwi barakomereka bikomeye.
Umuvugizi w’igipolisi, Fred Enanga yavuze ko bane mu bakomeretse bakomeretse bikabije. Uyu muvugizi w’igipolisi yatangaje ko abateze icyo gisasu ubu barimo guhigwa bukware ariko asaba abaturage kutagira ubwoba kuko inzego zishinzwe umutekano zifite ubushobozi bwo kuburizamo ibindi bitero nk'ibi.
Perezida Museveni yatangaje, ku rubuga rwa Twitter, aho yavuze ko icyo gitero cyagarageye nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Museveni yongeyeho ko igipolisi kigiye gutanga amabwiriza y’abantu bakwiye gukurikiza mu rwego rwo kwirinda ibikorwa by’iterabwoba nk'ibi. Yanditse ati: "rubanda ntirugire ubwoba kuko tugiye kunesha aba bagizi ba nabi nkuko twagiye tubikora mbere’’.
Iki gitero kibaye nyuma y’ibyumweru bibiri leta y’Ubwongereza hamwe n’Ubufaransa basohoye amakuru yuko hashobora kubaho ibitero by’abaterabwoba muri Uganda. Ayo makuru yasaba abashinzwe umutekano muri Uganda gukanura amaso kuko hari icyashoboraga kubaho igihe cyose.
Umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Ignatius Bahizi, akorera i Kampala muri Uganda aratubwira ibindi kuri iyi nkuru mu majwi.
Facebook Forum