Uko wahagera

Uganda: Abiyamamaza Barasezeranya Kuzahura Umubano n'u Rwanda


Umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi buriho muri Uganda Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, ashagawe n'abamushyigikiye.
Umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi buriho muri Uganda Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, ashagawe n'abamushyigikiye.

Ikibazo cy’uko u Rwanda rwarafunze umupaka warwo na Uganda ni kimwe mu byavuzweho n’abarimo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni bavuga ko bazagerageza kuzahura umubano w’ibihugu byombi bakimara gutorwa.

Ku batuye ku mupaka uhuza Uganda n’u Rwanda, iby’ubucuruzi byaradindiye, cyane cyane mu turere nka Ntungamo, Kabale na Gisoro.

Abaturiye iyo mipaka bari basanzwe bahahirana na bagenzi babo bo mu Rwanda ariko ibyo bikorwa byose byaje guhagararara kuva aho u Rwanda rwafungiye umupaka ku ruhande rwarwo.

Gusubukura umubano hagati y’ibihugu byombi kugira ngo iyi migenderanire yongere isubireho nkuko byahoze, ni kimwe mu byo abakandida barimo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu barimo kwizeza abaturage kugira ngo babatore.

Umukandida Robert Kyaguranyi, uzwi cyane ku mazina y’ubuhanzi ya Bobi Wine, uno munsi yiyamamarije mu mujyi wa Gisoro hafi cyane n’u Rwanda. Yasezeranije abaturage ko naramuka atorewe kuba umukuru w'igihugu Uganda izagira umubano mwiza n'ibindi bihugu bituranye na yo.

Umukandida w’ishaka rya FDC Patrick Oboyi Amuriat nawe uherutse kwiyamamariza aho muri Gisoro yagarutse ku kibazo cy’uko ukutunvikana bw’ibihugu byombi bimaze kugira ingaruka zikomeye ku butunzi bw’abaturage.

Ku ruhande rwe, Perezida Yoweri Museveni washoje ibikorwa byo kwiyamamariza muri ako karere, na we yakomoje, yumvikanisha inyungu z’akarere k’Afurika y’uburasira zuba hamwe n’umugabane wa Africa yose.

Mu ntangiriro z’uku kwiyamamaza, Perezida Museveni yasubije abamusaba kurekura ubutegetsi avuga ko atazava Kubutegetsi atararangiza gahunda yo kunga Ubumwe bwa Afrika no kugira ngo anogereza umugambi w’inkingi za Africa zitakiriho zaharaniye ubwigenge bwa Afurika, nk’uwari Perezida wa Tanzaniya Julius Nyerere, uwa Ghana Nkwame Nkrumah, Milton Obote wa Uganda n'abandi.

Ibi biganiro byo gukemura ibibazo hagati ya Uganda n’u Rwanda bisa nk' ibyahagaze ari nta mwanzuro ufashwe, nyamara ariko Uganda yarekuye abanyarwanda bari barafungiwe muri Uganda, bo igihugu cyabo cyasabye ko barekurwa mbere yuko hagira ibindi bikurikira.

U Rwanda rwafunze imipaka yarwo na Uganda mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2019 ruvuga ko rwabitewe na Uganda ruyishinja gushyigikira abanzi barwo. Ibyo Igihugu cya Uganda cyarabihakanye ahubwo na cyo gishinja u Rwanda kuba rwohereza kubutaka bwacyo abantu boguteza umutekano muke.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, imipaka y’u Rwanda nyabagendwa iracyafunze ku buryo ari nta gicuruzwa cya Uganda gishobora kuyambuka, n’abanyarwanda akaba batemerewe kwambuka muri Uganda.

Ibi akaba byaratumwe imigenderanire no guhahirana hagati y’ibihugu byombi bihagarara, n’ubucyuruzi ku mipaka nka Gatuna, Kyanika hamwe na Kagitumba bukaza kudindira. Aba banyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni bashingiye kuri icyo kibazo gushaka amajwi bavuga ko bazagikemura.

Leta ya Uganda ivuga ko bamwe mu banyapolitike barimo guterwa inkunga n’amahanga kugira ngo bateze umutekano muke muriki gihe cyamatora, ariko Perezida Museveni ntahwema kuvuga ko igihugu cyifashe neza cyane mu umutekano ku buryo ari ntawapima kugira ngo awuhungabanye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG