Uko wahagera

Ubushinwa Buhatira Hong Kong Kwisunga Itegeko Ryabwo


Leta zunze ubumwe z’Amerika, Australia, na Canada kuri uyu wa kane bamaganye igikorwa cy’Ubushinwa cyo guhatira igihugu cya Hong Kong itegeko ryabwo rirebana n’iby’umutekano. Baravuga ko iryo tegeko rizatuma ubwigenge n’uburumbuke bya Hong Kong biyoyoka.

Itangazo ryashyizweho umukono n’abadiplomate bakuru b’ibyo bihugu uko ari bine, rivuga ko bahangayikishijwe cyane n’ibikorwa by’Ubushinwa kuri Hong Kong yari isanzwe ari kimwe mu bihugu bizwiho kwishyira ukizana.

Ministri w’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Mike Pompeo, uw’Ubwongereza Dominic Raab, Marise Payne wa Australia na François-Philippe Champagne bose bahurije ku ngingo imwe y’uko icyo gikorwa kizatuma ubwigenge bw’icyo gihugu n’abturage bacyo birangira bigashirana na za gahunda zose zatumye gitera imbere.

Bavuze ko icyemezo cy’Ubushinwa kibangamiye amasezerano mpuzamahanga bwagiranye n’Ubwongereza ashyinguwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Barasaba Ubushinwa gukorana na leta ya Hong Kong na miliyoni 7 batuye iyo ntara mu gushaka mu bwumvikane icyakorwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG