Uko wahagera

Ubushinjacyaha Bwasabiye Paul Rusesabagina Guhanishwa Burundu


Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye Paul Rusesabagina uregwa ibyaha birimo n’iby’ubwicanyi igifungo cya burundu, bwari bumukurikiranyeho.

Ni mu rubanza rwabereye mu rukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambikiranye imipaka. Ubushinjacyaha bwasabye abacamanza kuzashingira ku bisobanuro bwatanze rukemeza ko Rusesabagina atemeye ibyaha byose by’ubugome aregwa, kandi atigeze agira icyo abivugaho, ku buryo atagabanyirizwa ibihano hashingiwe ku byo amategeko ateganya.

Buhereye ku cyaha cya mbere cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, ubushinjacyaha bwagaragaje ko Rusesabagina ari we washinze umutwe wa FLN wagize uruhare mu bitero binyuranye byaguyemo abantu, bumusabira igifungo cy’imyaka 15.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Rusesabagina aza nka gatozi mu bikorwa byakozwe na MRCD-FLN n’ubwo atagaragaye mu bitero, kuko yari perezida n’umuterankunga bw’uwo mutwe.

Ubushinjacyaha kandi bwasabye urukiko ko rwazemeza ko Rusesabagina yagiye uruhare muri uwo mutwe w’iterabwoba nabwo bumusabira kuzahanishwa igifungo cy’imyaka 20.

Ku bindi byaha: ku cyaha cyo gutera inkunga iterabwoba ubushinjacyaha, bwasabye urukiko kuzamuhanisha igifungo cy’imyaka 10. Icyaha cy’itwarwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba bwamusabiye kuzagihanishwaho igifungo cy’imyaka 25.

Ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25

Icyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo 25

Icyaha cy’ubwinjiracyaba bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25

Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Ubushinjacyaha kandi bwasabiye Rusesabagina igifungo cya burundu, ku cyaha cy’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, kuko bwasobanuye ko atigeze agira icyo avuga ku byaha aregwa, bityo ko adakwiriye kubona impamvu nyoroshyacyaha.

Rusesabagina Paul ntiyari mu rukiko ubwo yasabirwaga ibihano. Hashize igihe yarivanye mu rubanza aho yabwiye urukiko ko atazarugarukamo kuko nta butabera yumva yakwitega ku rukiko. Umwunganira na we ntiyigeze agaruka mu rukiko kuva icyo gihe. N’uyu munsi ntiyari ahari.

Ijwi ry’Amerika ryavuganye na Bwana Tom Mulisa, impuguke mu mategeko, avuga ko amategeko ateganya ko mu manza nshinjabyaha bibaho ko umuntu yaburanishwa agakatirwa adahari.

Undi muburanyi w’uru rubanza ubushinjacyaha bwasabiwe ibihano uyu munsi ni Nsengimana Herman wabaye umuvugizi wa FLN asimbuye Nsabimana Callixte “Sankara”.

Bwamusabiye guhanishwa igifungo cy'imyaka 20, buvuga ko agomba kuryozwa ibikorwa birimo ubwicanyi byakozwe n’abarwanyi ba FLN kubera ko bari mu nzego z’ubuyobozi z'uwo mutwe.

Nsengimana Herman aregwa ibyaha bibiri birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:44 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG