Inzego zishinzwe ubugenzacyaha mu Burusiya FSB zatangaje ko ziteganya guta muri yombi Roman Dobrokhotov, umunyamakuru umenyerewe mu gukora inkuru zicukumbuye. Izo nzego zimushinja kwambuka umupaka akoresheje inzira zitemewe n’amategeko.
Uyu munyamakuru w’impirimbanyi, Dobrokhotov, ayobora ikinyamakuru cyitwa The Insider giherutse gukorana n’ikindi cyitwa Bellingcat mu gusohora amakuru agaragaza uko umunyapolitike Alexie Navalny yarozwe n’uburyo inzego za leta z’Uburusiya zagerageje kuronga Sergei Skripal wigeze gukorera icyarimwe ibiro by’ubutasi by’Uburusiya n’iby’Ubwongereza.
FSB ivuga ko ibyo byaha Roman Dobrokhotov yabikoze mu kwezi kwa munani uyu mwaka, ubwo yambuka umupaka uhuza icyo gihugu na Ukraine n’amaguru. Aramutse ahamwe n’icyo cyaha yahanishwa igifungi kigera ku myaka ibiri. Abakurikirira hafi ibintu basanga umugambi wo kumuta muri yombi ugamije gukomeza gucekekesha itangazamakuru ryigenga mu Burusiya.
Uwunganira Dobrokhotov mu mategeko Yulia Kuznetsova, yavuze ko kuri uyu wa kane mu gitondo, inzego z’umutekano zasatse urugo rw’umukiliya we zitwara, ibintu byinshi birimo za mudasobwa n’amatelefoni.
Facebook Forum