Ubugereki bufite ikibazo cyo kujyana abimukira mu nkambi y’agateganyo nyuma y’uko iyo barimo ifashwe n’inkongi y’umuriro. Kugeza uyu munsi kuwa gatatu, abategetsi baracyagerageza kujyana abimukira ibihumbi batagira aho begeka umusaya, mu nkambi y’agateganyo, icyumweru kimwe nyuma y’uko inkambi ya Moria yari yuzuye no hejuru, ihiye igakongoka. Ni mu gihe kandi ubwoba buturuka ku cyorezo cya virusi ya corona bukomeje kwiyongera mu kirwa cya Lesbos.
Inkongi y’umuriro mu nkambi ya Moria yasize ku gasozi bantu barenga 12 000, nta byangombwa biboneye by’isuku, batabasha kubona ibiribwa n’amazi. Biganjemo impunzi zirutuka muri Afuganistani, Afurika na Siriya, zagerageje kugera mu birwa by’iki gihugu zinyuze mu nyanja. Moria ni yo nkambi y’abimukira nini cyane mu gihugu cy’Ubugereki.
Nta muntu n’umwe watwawe ubuzima n’iyo nkongi y’umuriro, nta n’uwakomeretse. Umuriro wadutse nyuma y’uko hashyizweho ingamba z’akato, hamaze kuboneka abarwayi ba COVID-19 mu nkambi.
Kugeza magingo aya, abantu 1 200 bonyine, ni bo babashije kujyanwa mu mazu y’agateganyo i Kara Tepe hafi y’icyambu cya Mytilene cy’icyo kurwa. Ayo mazu, yari asanzwe acumbikiye abantu batari munsi y’ibihumbi bitan
Facebook Forum