Uko wahagera

Ubufaransa Bwashyigikiye Ishyirwaho ry'Ubutegetsi Bushya bwa Cadi


Mahamat Idriss Deby (wambaye imyenda ya gisirikare) wasimbuye se ku butegetsi bwa Cadi
Mahamat Idriss Deby (wambaye imyenda ya gisirikare) wasimbuye se ku butegetsi bwa Cadi

Leta y'Ubufaransa kuri uyu wa kane yashyigikiye ishyirwaho ry'ubutegetsi bwa gisirikare muri Cadi ivuga ko byari ngombwa kubera impamvu z'umutekano n'ibihe bidasanzwe birangwa muri icyo gihugu.

Umuhungu wa nyakwigendera Idris Deby wari Perezida wa Cadi yafashe ubuyobozi bw'igihugu n'ubw'ingabo ku wa gatatu asesa leta n'Inteko Ishinga Amategeko mu gihe ingabo z'inyeshyamba zavugaga ko zigiye kugaba igitero ku murwa mukuru.

Itegeko Nshinga rya Cadi riteganya ko perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ari we umukuru w'igihugu w'inzibacyuho ariko Haroun Kabadi uyiyoboye yatangaje ko ukurikije ibibazo by'umutekano bihari n'impamvu za politike, yemeye abishaka ko igisirikare ari cyo gikomeza ubutegetsi bw'inzibacyuho.

Ministri w'Ububanyi n'amahanga w'Ubufaransa Jean-Yves Le Drian yabwiye France 2, tereviziyo yo muri icyo gihugu, ko ibyo Kabadi yavuze bigaragaza impamvu ubutegetsi bwagiye mu maboko ya gisirikare. Yavuze ko ubusanzwe Bwana Kabadi ari we wagombaga kuba perezida w'inzibacyuho ariko yabyanze kubera ibibazo bidasanzwe by'umutekano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG