Uko wahagera

Ubudage Bwemeye ko Bwakoze Jenoside muri Namibia mu Gihe cya Gikoloni


Ifoto y'Umusirikare w'umuzungu ushobora kuba ari Umudage arinze imbohe z'intambara z'abo mu bwoko bw'Abaherero n'Abanama bo muri Namibiya hagati ta 1904 na 1908
Ifoto y'Umusirikare w'umuzungu ushobora kuba ari Umudage arinze imbohe z'intambara z'abo mu bwoko bw'Abaherero n'Abanama bo muri Namibiya hagati ta 1904 na 1908

Namibiya yabaye koloni y'Ubudage imyaka 31, kuva mu 1884 kugera mu 1915, ubwo bwari butangiye gutsindwa mu ntambara ya mbere y'isi yose.

Muri icyo gihe, Abadage bambuye abaturage ba Namibiya ubutaka bwabo n'amatungo yabo ku ngufu. Byatumye abo mu bwoko bw'Abaherero bakora imyivumbagatanyo mu 1904, bica Abadage b'abakoloni bagera kw'ijana. Mu mwaka wakurikiyeho, abo mu bwoko bw'Abanama nabo barivumbagatanyije.

Ubudage bwohereje General Lothar von Trotha n'izindi ngabo z'inyongera kubarwanya. Abahanga mu by'amateka bemeza ko General von Trotha yategetse gutsemba abantu bose bo muri aya moko yombi. Abadage barimarimarimye Abaherero barenga ibihumbi 65 n'Abanama barenga ibihumbi icumi, kuva mu 1904 kugera mu 1908.

Aba bahanga bavuga ko Abadage bakoresheje uburyo bwa jenoside: kwica abantu ikivunge nta kurobanura, koheeera abantu mu butayu aho abagabo, abagore n'abana ibihumbi n'ibihumbi baguye bazize inzara n'inyota, cyangwa gufungira abantu mu bigo by'iyicarubozo, nk'ikizwi cyane cya Shark Island.

Uretse ibyo, General von Trotha yoherezaga mu Budage amagufa y'abo bicaga, cyane cyane ay'ibihanga, kugirango akorerweho ubushakashatsi bushingiye ku moko. Dogiteri Eugen Fischer, wari muganga mukuru wa Shark Island yabyanditseho byinshi byerekana, kuri we, ko "Abazungu ari bo bwoko buruta ubundi bwose." Adolf Hitler yaje kugendera kuri izi nyandiko cyane amaze gufata ubutegetsi.

Abahanga mu by'amateka benshi bemeza ko ubwicanyi bwakorewe Abaherero n'Abanama ari yo jenoside ya mbere y'ikinyejana cya 20.

Uyu munsi, mu itangazo yashyize ahagaragara, minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubudage, Heiko Maas, aragira, ati: "Natwe twemeye ku mugaragaro bwa mbere na mbere ko ari jenoside koko."

Ese Ubudage buzatanga indishyi?

Alfredo Hengari, umuvugizi wa Perezida Hage Geingob wa Namibiya, yatangaje ko ibikubite mu intangazo rya minisitiri Maas ari intambwe nziza, ikwiye gukurikirwa no gusaba imbabazi ku mugaragaro, no gutanga indishyi.

Ku birebana n'imbabazi, umukuru w'igihugu cy'Ubudage, Frank-Walter Steinmeier, koko aratenganya kujya i Windhoek mu gihe kiri imbere kuzisaba ku mugaragaro Namibia n'abakomoka ku Baherero n'Abanama.

Naho ku by'indishyi, ntabwo Namibiya yazisaba mu rwego rw'amategeko kuko jenoside y'Abaherero n'Abanama yabaye mbere y'amasezerano y'Umuryango w'Abibumbye yo mu 1948 agenga gukumira no guhana jenoside.

Ariko rero, nyuma y'imishyikirango yari imaze imyaka itanu, Ubudage buzaha Namibiya amadolari miliyari 1.3 mu gihe cy'imyaka 30. Agomba gukoreshwa mu mishinga yo guteza imbere abakomoka ku bahohotewe, by'umwihariko mu rwego rw'imyubakire no mu buhinzi.

Mu rwego rw'aya masezerano, Ubudage bwatangiye kandi mu 2019 gusubiza Namibiya amagufa y'Abaherero n'Abanama bishwe kuva mu 1904 kugera mu 1908.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG