Uko wahagera

U Rwanda Rwemeje ko Ruri mu Mirwano muri Mozambike


Ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta
Ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta

Ku nshuro ya mbere, Leta y’u Rwanda yavuze ku ngabo zayo ziri mu gihugu cya Mozambique ndetse n’imirwano imaze iminsi ibere muri icyo gihugu. Mu kiganiro Ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yahaye abanyamakuru bake ari kumwe n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, bemeje ko igihugu kiri mu mirwano mu gihugu cya Mozambike. Minisitiri Biruta, yasubije abakomeje kunenga u Rwanda ko rwohereje abasirikare barwo muri Mozambique rwihishwa.

Aba bayobozi banasobanuye uko ingabo z’u Rwanda zifashe ku rugamba zirimo kurwana n’inyeshyamba mu gihugu cya Mozambique. Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga yatangaje ko nyuma y’iminsi mike u Rwanda rwohereje abasirikare muri Mozambique, ingabo z’u Rwanda zimaze kwica abarwanyi benshi bo mu mutwe wa al-Shabaab, mu gihe umusirikare umwe yakomeretse.

Mu ntangiro z’uku kwezi ni bwo u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 1000 muri Mozambique, mu butumwa bwo gufasha icyo gihugu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado. Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kurinda abaturage aho ruzitabazwa hose kuva mu 2004, ubwo rwatangira ibikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro, ku buryo rwiteguye n’ingaruka zose zakurikira.

Ministre Biruta yumvikanye asobanura ko kugeza ubu muri ibi bikorwa ingabo z’u Rwanda zirimo muri Mozambique nta nyungu u Rwanda rurabonamo. Ijwi ry’Amerika ryavuganye n’umunyamakuru Robert Mugabe, ni umwe mu bumvikanye mu itangazamakuru, agaragaza ko amakuru yose muri iki gikorwa ingabo z’u Rwanda zirimo mu gihugu cya Mozambique atashyizwe hanze.

Ministre Biruta yongeye gushimangira ko U Rwanda rudakoresha ikoranabuhanga ry’Abanyayisirayeli ryitwa “Pegasus” mu kuneka abaturage barwo, cyangwa abanyamahanga barimo n’abayobozi mu bihugu bya Afurika, nkuko bimaze iminsi bivugwa.

Hari n’abatangiye kugaragaza ko baba bumvirizwa ku matelefoni yabo. Ministre Biruta asobanura ko u Rwanda nk’igihugu rufite ubundi buryo bukoresha mu kumenya amakuru igihugu cyakwifashisha. Dr Biruta yavuze ko urutonde ruvugwa rw’amatelefone y’abantu u Rwanda ruregwa kuneka, ngo rwakozwe n’abagamije guharabika u Rwanda mu gihugu imbere no hanze, ndetse no kuruteranya n’amahanga.

Inkuru y'Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda, Assumpta Kaboyi

Ku Nshuro ya Mbere u Rwanda Rwavuze ku Ngabo Zarwo Ziri Mozambike
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:54 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG