Hirya no hino mu Rwanda abaturage babifashijwemo n’inzego z’ibanze baramukiye mu gikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe bishya . Ni gahunda ubutegetsi busaba ko ikorwa mu mucyo kuko ngo ari ho buzashingira igenamigambi ry’iterambere. Mu bihe byatambutse hari abakunze kumvikana bavuga ko ibyiciro by’ubudehe byabavukije amahirwe yo guhabwa zimwe muri serivise bagenerwa na leta.
Ni gahunda yatangiye hose mu gihugu aho abaturage bagomba guhurira mu midugudu buri umwe agahaguruka akajya imbere ya bagenzi be bakurikije uko bamuzi bakamugenera icyiciro cy’ubudehe gishya. Ni ibyiciro ubutegetsi bw’u Rwanda buvuga ko bigamije gushingiraho igenamigambi ry’iterambere ry’igihugu n’abagituye.
Ku munsi wa mbere aho Ijwi ry’Amerika yageze mu karere ka Nyarugenge, gushyira abaturage mu byiciro byabaye mu bwisanzure busesuye kandi mu mutuzo ntawe uniganywe ijambo. Aho abaturage batishimiraga ibyiciro babaga bashyizwemo na bagenzi babo bitewe no kubibeshyaho kubw’ubushobozi byabaga ngombwa ko uwo bibayeho yivugira.
N’aho abaturage babaga bataziranye cyane byasabaga ko haboneka byibura uwaba azi uwatanze amakuru ashidikanywaho ari nayo ashingirwaho mu kugena ibyiciro by’ubudehe bishya.
Uko byateguwe mu gushyira baturage mu byiciro ari na ko amategeko abiteganya, umuturage bashyira mu cyiciro cy’ubudehe gishya ntanyurwe afite iminsi ibiri yo kugana ubuyobozi bw’akagari abarizwamo akabibwira ababishinzwe. Ariko hari aho bitasabaga ko bizategereza kugera mu tugari kandi inteko itora abaturage yari ikihibereye.
Ibyiciro biriho ubu birarangwa n’inyuguti kuva kuri A kugera kuri E. Bitandukanye n’ibyiciro bine birangiye byarangwaga n’imibare. Ababarizwa mu cyiciro A na B ni abaturage bashobora kwifasha no gufasha abandi. Aba bashobora kwinjiza amafaranga hagati y’ibihumbi 65 n’ibihumbi 600 kuzamura buri kwezi. Ni mu gihe ababarizwa mu cyiciro E bo bari mu bafashwa kuko bashobora kuba bari hejuru y’imyaka 65 y’ubukure , barwaye indwara zidakira cyangwa bafite ubumuga bukabije kandi nta kindi cyabarengera.
Mme Ignacienne Nyirarukundo, umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu asaba abaturage gutanga amakuru y’ukuri muri iki gikorwa, akavuga ko uwabeshya abigambiriye bishobora no kumugiraho ingaruka.
Kugeza ubu ibi byiciro by’ubudehe bishya birareba abanyarwanda babarirwa muri miliyoni 13 z’abenegihugu. Mu byiciro birangiye hakunze kumvikana abatari bake babyijujutiraga ko byakozwe mu buriganya maze bituma bamwe bavutswa uburenganzira bwo kubona zimwe muri services z’ubuvuzi, kurihira abanyeshuli n’izindi. Ubutegetsi burizeza ko ibi byiciro bishya bitazongera gushingirwaho mu gutanga izo services. Byitezwe gushyira abaturage mu byiciro bizarangirana na tariki 06/12 uyu mwaka.
Facebook Forum