Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, nyuma y’uko bigaragaye ko mu gihugu habonetse abantu banduye covid-19, 3153 guhera tariki ya11 kugeza kuri 20 z’uku kwezi kwa gatandatu.
Itangazo ry’inama y’abaministri yaraye ibaye rivuga ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo, mu gihe ibikorwa byemerewe gukomeza bizajya bihagarikwa saa kumi n’ebyiri.
Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’ingendo hagati y’uturere tw’igihugu zirabujijwe, keretse ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa se izindi serivisi z’ingenzi. Gusa imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu turere twose ariko ntizitware abantu barenze babiri.
Mu zindi mpinduka zabayeho ni uko inama zikorwa imbonankubone zizakomeza gusa umubare w’abazitabira ntugomba kurenga 30% y’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama kandi bazajya basabwa kwerekana ko bipimishije virusi ya corona.
Ku bireba ibikorwa bihuza abantu benshi, na byo hari byinshi byahindutse ugereranije n’ingamba zari zisanzwe. Ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose birabujijwe. Imihango y’ubukwe yose harimo gusaba, gukwa, no gushyingirwa byose byasubitswe. Amabwiriza yari asanzweho yemereraga ko abantu bangana na 30% by’ubushobozi bw’ahabereye ubukwe.
Mu kazi ka leta na ho harimo impinduka z’uko buri rwego rusabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 15% by’abakozi bose, mu gihe abandi bakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.
Facebook Forum