Intumwa za Leta ya Uganda n’iz’u Rwanda zizahurira i Kigali kuwa Mbere tariki ya 16 z’ukwezi kwa cyenda zisuzuma uko zavugurura ubufatanye mu bya politiki n'ubuhahirane.
Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry”Amerika, Ministiri ushinzwe EAC muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko abayobozi b’impande zombi bazungurana inama ku ishyirwa mu bikorwa by’ingingo zose zikubiye mu masezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze kandi ko inama izabera i Kigali itegurwa mu mwuka mwiza ku mpande zombi, ku yizera ko ibibazo byose bizagirwaho impaka kandi bigafatirwa umwanzuro ushimishishije.
Amasezerano y’ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi yashyizweho umukono ku itariki ya 21 z’ukwezi kwa munani 2019 i Luanda, na Prezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.
Ayo masezerano yari ahagarikiwe n’abakuru b’ibihugu, João Lourenço wa Angola na Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Facebook Forum