Uko wahagera

U Rwanda na Tanzaniya Vyasinyiraniye Amasezerano Atandukanye


Prezida wa Tanzaniya Samia Suluhu Hassan na Mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame
Prezida wa Tanzaniya Samia Suluhu Hassan na Mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame

Perezida wa Tanzaniya Samia Suluhu Hassan yagiriye uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda. Ni urugendo rugamije gukomeza kunoza umubano w'ibihugu byombi.

Nyuma yo kwakirwa na Perezida Paul kagame, abakuru b’ibihugu n’intumwa bari kumwe basinye amasezerano anyuranye yose agamije imikoranire y’ibihugu byombi.

Amasezerano atatu yasinywe na ba Ministre b’ububanyi n’amahanga uw’u Rwanda n’uwa Tanzaniya. Harimo agamije kunoza ubufatanye mu burezi, kunoza ibyerekeranye abinjira n’abasohoka ndetse n’ubufatanye mu gukurikirana ibirebana n’ikorwa ry’imiti n’ikoreshwa ryayo.

Hari kandi amasezerano yasinywe na ba Ministre bashinzwe iby’ikoranabuhanga amasezerano yerekeranye no kwifashisha ikoranabuhanga mu itumanaho. Uru rugendo rwa Perezida wa Tanzaniya mu Rwanda, benshi bari bishimiye ko abayobozi b’ibihugu byombi bagaruka cyane ku bigendanye n’ubucuruzi.

Abikorera bo mu Rwanda bavuga ko ibicuruzwa byayo biva cyangwa bijya mu mahanga ibingana na 90 ku ijana byose binyuzwa mu gihugu cya Tanzaniya. Perezida kagame mu ijambo rye, yagaragaje ko we na mugenzi we, biyemeje ko uruzinduko rwa Perezida wa Tanzaniya mu Rwanda, rugera ku nyungu zifatika kandi rukongera no kuvugurura umubano w’ibihugu byombi. Perezida Kagame yavuze ko uru ruzinduko rwongera izindi ngufu mu mishinga y’ibikorwa remezo n’ishoramari.

Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda bavuganye gushyira imbaraga mu bikorwa byo kuzahura ubutunzi bw’ibihugu byombi ndetse n’akarere byajahajwe cyane n’icyorezo cya COVID 19. Naho mugenzi we wa Tanzaniya, madame Samia Suluhu Hassan we yavuze ko igice kinini k’ibiganiro bagiranye cyashimangiye mu gukomeza imigenderanire myiza mu by’ubukungu. Ikindi ni inzira ya gali ya moshi, ibararaba ry’indarayi.

Perezida wa Tanzaniya yavuze ko baganiriye na mugenzi we w’u Rwanda ku cyorezo cya Covid-19. Uyu muyobozi yasobanuye ko igihugu cye cya Tanzaniya kizafatanya n’u Rwanda kukirwaniriza hamwe ndetse no guhanahana imiti ya Covid-19. Abikorera bo mu Rwanda bishimiye uru ruzinduko, bagaragaza ko ruzasiga ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bugenda neza.

Uruzinduko rwa Perezida Samia mu Rwanda ni urwa kane azaba agiriye mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba; ni nyuma ya Uganda yasuye mu kwezi kwa 4, Kenya yagendereye mu kwa gatanu n’Uburundi yarimo mu kwezi gushize kwa 7.

Inkuru y'Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda, Assumpta Kaboyi

Amasezerano Hagati y'U Rwanda na Tanzaniya
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:56 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG