Umushumba wa kiliziya gatulika y’isi yose, Papa Fransisko, yageze i Maputo muri Mozambique. Atangiye uruzinduko rw’icyumweru ruzamujyana no muri Madagascar no muri Maurice.
Mbere yo guhaguruka i Vatikani, yoherereje ubutumwa abaturage ba Mozambique mu mashusho ya videwo mu rulimi rw’igiportugal bakoreshayo. Arabasaba gushyira imbere “ubwiyunge bwa kivandimwe mu gihugu cyabo no muri Afurika, yo nzira yonyine iganisha ku mahoro nyayo kandi arambye.”
Papa Fransisko agiye muri Mozambique nyuma y’ukwezi leta n’umutwe w’inyeshyamba wa Renamo basinye amasezerano y’amahoro, ahagarika intambara yari imaze imyaka irenga 40. Agiyeyo kandi nyuma y’imyaka 31 na Papa Yohani-Pawulo wa Kabili asuye Mozambique.
Facebook Forum