Uko wahagera

Ubuzima bw'Umunyamakuru Khashoggi Bwahagurukije Perezida Erdogan


Bamwe mu baharanira agateka ka zina muntu muri Turukiya mu myiyerekano yo gusaba ukuri kuri dosiye ya Jamal Khashoggi
Bamwe mu baharanira agateka ka zina muntu muri Turukiya mu myiyerekano yo gusaba ukuri kuri dosiye ya Jamal Khashoggi

Hashize iminsi bivugwa ko umunyamakuru w’ikinyamakuru The Washington Post Jamal Khashoggi yaba yariciwe muri consula y’Arabiya Sawudite mu mujyi wa Istanbul. Kuri ubu, Prezida wa Turukiya arasaba ibimenyetso Arabiya Sawudite hagaragazwa niba koko uwo munyamakuru yaba akiri muzima.

Perezida Recep Tayyip Erdogan avuga ko uyu munyamakuru yari inshuti ye by’umwihariko kandi ko akeneye ibisobanuro. Yagize ati: "Mu gihe ibyo byaba bidakozwe bishobora kuzana igitotsi gikomeye hagati y’ibihugu byombi.

Mu nyandiko ze z’itangazamakuru, Khashoggi yari akunze kunenga igikomangoma Mohammed Bin Salman wa Arabiya Sawudite n’uburyo leta y'Amerika imushyigikira mu mafuti. Abenshi ntibashidikanya ko abayobozi ba Arabiya Sawudite bari bafite umugambi wo kumwikiza.

Umunyamakuru Kashogi yazimiye ubwo yinjiraga mu nzu ya consula ya Arabiya Sawudite iri Istanbul. Yari agiye kuzuza impapuro z’akazi z’umukunzi we bateganyaga kurushinga bakimukira muri Amerika aho bagombaga kubana. Birakekwa ko umurambo we wahise utwarwa ahantu hatazwi n’imodoka ya consula, ubwo umukunzi we yari akimutegerereje hanze akeka ko agaruka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG