Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika arinubira cyane umubano w’igihugu cye n’Ubulayi. Ku rubuga rwe Twitter, Donald Trump yanditse akubutse i Paris mu Bufaransa, ati: “Ni twe dutanga amafaranga menshi cyane, amadolari amamiliyari amagana, mu rwego rwo kurinda ibindi bihugu mu muryango wa gisilikali OTAN. Nyamara duhomba ayo mamiliyari mu bucuruzi n’ibyo bihugu.”
Trump avuga ko yasobanuriye bagenzi be bo mu Bulayi ko ibyo bintu bidashobora gukomeza gutyo ariko ko byamugoye kubibumvisha.
Ibihugu 29 bigize OTAN byiyemeje ko mu 2024 bizaba byageze ku ngengo y’imali ya gisilikali ya buri mwaka ingana na 2% by’umutungo mbumbe wabyo. Kugeza ubu, umunani byonyine gusa ni byo biyateganya guhera muri uyu mwaka: Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Ubugereki, Estoniya, Rumaniya, Pologne, Lithuaniya na Lettoniya.
Facebook Forum