Igihugu cya Taiwan kiravuga ko cyakoresheje igisirikare kirwanira mu kirere kwirukana indege za gisirikare z’Ubushinwa zari zavogereye ikirere cy’icyo kirwa ejo ku wa mbere. Ministri w’ingabo wa Taiwan yavuze ko indege z’intambara z’Ubushinwa n’izikora ubutasi zinjiye mu kirere cyo mu burengerazuba bushyira amajyepfo y’icyo kirwa zikagurukira hafi y’ahari ibirindiro by’ingabo za Taiwan zirwanira mu kirere.
Kuva Perezida Tsai Ing-wen wa Taiwan yatorwa mu mwaka wa 2016, Ubushinwa bwatangiye gukorera mu kigobe cya Taiwan imyitozo myinshi y’ingabo zirwanira mu mazi n’izirwanira mu kirere mu rwego rwo kotsa igitutu icyo kirwa ngo kidatangaza ubwigenge bwacyo.
Ubushinwa na Taiwan byatandukanye nyuma y’aho ingabo za Chaing Kai-shek zirukaniwe n’Abakomuniste ba Mao Zedong mu ntambara yabaye muri icyo gihugu mu mwaka wa 1949. Ubushinwa bufata ikirwa cya Taiwan nk’intara yabwomotseho bugashaka kuyigarurira mu buryo bwose bushoboka harimo n’ubwa gisirikare.
Facebook Forum