Uko wahagera

Serwakira Ikomeye Yibasiye Filipine Ihungisha Ibihumbi


Serwakira yahawe izina rya Vongfong yibasiye intara ya Samar iri mu majyaruguru y’igihugu cya Filipine yari ifite umuvuduko w’ibirometero 150 ku isaha.

Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika byatangaje ko guverineri Edwin Ongchuan wo muri ako karere yasabye ko ibyumba by’amashuri bihindurwamo ubwugamo ku bantu barenga 80000 bakuwe mu duce two ku nkengero z’inyanja basizwe iheruheru n’iyo serwakira.

Aka gace gakunze kugaragaramo inkubi y’umuyaga n’imvura ikomeye kagerwaho na serwakira zigera kuri 20 buri mwaka hagakubitiraho imitingito n’iruka ry’ibirunga biteganye na ko.

Serwakira Vongfong ni yo ya mbere ishegeshe igihugu cya Filipine muri uyu mwaka. Biteganijwe ko iri bukomeze yerekeza mu majyaruguru ashyira uburasirazuba ahari imijyi ituwe n’abantu benshi harimo umurwa mukuru Manille. Byitezwe ko izava muri icyo gihugu ku cyumweru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG