Uko wahagera

Serwakira Barry Yacishije Make


Umuyaga watangiye kuzana n'imvura nyinshi bikekwa ko ishobora kuvamo imyuzure
Umuyaga watangiye kuzana n'imvura nyinshi bikekwa ko ishobora kuvamo imyuzure

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe ubumenyi bw’ikirere kiravuga ko inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura yiswe Barry yageze muri leta ya Louisiana.

Icyo kigo kiremeza ko yagombaga kuza ari simusiga ariko ubu yatangiye kugenza make ari na ko ihindukamo imvura nyinshi.

Icyo kigo kiravuga ko hakiri akaga ko uko guhindura isura bishobora kuvamo imyuzure ikomeye yakwangiza byinshi igahitana abantu muri iyo leta no mu bice byo mu majyepfo ya leta ya Mississippi.

Abaturiye uduce yitezwe kunyuramo bakomeje gufata ingamba zo gusigasira ingo zabo no kubika ibiribwa bashobora gukenera mu minsi ishobora kuzamara.

Ubuyobozi bw’imigi bwategetse abantu kugama mu nzu zabo keretse abaturage bo mu duce tumwe twegereye inyanja bahungishirijwe ahandi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG