Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kabiri yategetse ko Bwana Aimable Karasira uzaramba, umwalimu uzwi mu bikorwa by'ubuhanzi no mu biganiro byo ku mbuga nkoranyambaga, afungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi.
Umucamanza yavuze ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha byo guhakana no guha ishingiro Jenoside. Abamwunganira bavuze ko bazajuririra icyo cyemezo.
Urukiko rwavuze ko Karasira yavuze amagambo ahakana Jenocise yakorewe Abatutsi mu 1994. Rwemeje ko yagoretse ukuri kuri Jenoside avuga ko ihanurwa ry’indege yarimo Perezida Habyarimana ari yo yabaye imbarutso ya Jenoside.
Ku cyaha cyo guha ishingiro Jenoside ubushinjacyaha buvuga ko yemeje ko Jenoside yabaye yari ifite ishingiro kuko ngo Leta ya Habyarimana yakoze jenoside yirwanaho kuko abana b’inkotanyi boherezaga amabombe mu baturanyi babo basize mbere yo kujya ku rugamba.
Bumurega kandi ko yavuze ko umuherwe w’umunyarwanda Bwana Kabuga Felicien azira ko atatanze amafaranga muri FPR nk'abandi bacuruzi.
Ku cyaha cyo gukurura amacakubiri na cyo akurikiranyweho, aregwa ko yavuze ko umugabekazi Kanjogera yahagurukiraga ku mpinja kandi ko kuri uyu munsi ayo mateka ntaho yakwigishwa.
Ubushinjacyaha bunamurega ko yavuze ko abatutsi bahunze muri 1959 banze kwambarira ubucocero aho bambariye inkindi. Anaregwa ko yavuze ko mu nkiko gacaca habayeho guhimbira abantu ibyaha. Akavuga ko zari zikwiye gukorwamo n’abanyamahanga.
Kurikira mu majwi inkuru y' munyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa, wakurikiranye iby'urwo Rubanza.
Facebook Forum