Uko wahagera

Rwanda: Umunyapolitiki Kayumba Christopher Yatawe muri Yombi


Christophe Kayumba
Christophe Kayumba

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, rwatangaje ko rwafunzwe Bwana Christopher Kayumba, uherutse gushinga ishyaka riharanira demokarasi, ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Urwego RIB ruramukekaho ibyaha byo gukorera abagore ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Rubinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter, urwego RIB rwatangaje ko kuri uyu wa Gatatu rwafunze Bwana Kayumba nyuma y’igihe rukora iperereza ku byaha yarezwe n’abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

Mbere y’uko ajya kwitaba uru rwego ariko Bwana Kayumba yarimo ategura kugirana ibiganiro n’abanyamakuru cyane agasobanura icyo abona nk’intandaro yo kongera gutumizwa n’urwego RIB. Umwe mu bo bavuganaga ni umunyamakuru Dieudonne Niyonsenga. Uwo ari mu bo yandikiye ubutumwa bugufi kuri telefone abamenyesha ko afunzwe.

Mu biganiro bitandukanye, bwana Kayumba yakunze guhakana ibi birego aregwa n'ubugenzacyaha abyita “Icengezamatwara riciriritse” rishingiye ku nyungu za politiki.

Kayumba, wahoze yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishuli ry’itangazamakuru n’itumanaho, ni umushakashatsi n’umusesenguzi mu byapolitiki.

Umwe mu bagore aregwa guhohotera ari mu banyeshuli yahoze yigisha. Uwo amurega kumuhohotera mu mwaka wa 2017. Hagasigara hibazwa uburyo ibi birego byatanzwe nyuma y’imyaka ine Kayumba amaze gushinga ishyaka Rwandese Platform for Democracy, ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.

Iri shyaka yarishinze nyuma yo kuva muri gereza aho yafunzwe umwaka wose ashinjwa gushaka guhungabanya umutekano ku kibuga cy’indege. Uretse Kayumba ufunzwe, habanje gufungwa Bwana Jean Bosco Nkusi. Uyu bari bafatanyije gushinga ishyaka ashinzwe ubukangurambaga. Kayumba yatangiye guhamagazwa kuva yatangaza ko ashinze ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Kuva yashinga ishyaka, Kayumba yakunze kumvikana mu biganiro bitandukanye atarya umunwa mu kunenga imigenzereze y’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Mu ibaruwa ndende ifunguye yandikiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mbere y’uko ashinga ishyaka, Kayumba hari aho yibutsa ko imyumvire abaturage bafite ku butegetsi yagombye guhinduka. Akavuga ko batagakwiye kubona ubutegetsi nk’umubyeyi ahubwo bagombye kubona ubutegetsi nk’umukozi w’abaturage uhembwa n’abo baturage.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB mu makuru rwanditse kuri Twitter ruravuga ko kugeza ubu Kayumba afungiwe kuri stasiyo ya RIB Kicukiro mu gihe rukimukorera dosiye igomba gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG