Umucamanza mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha by'iterabwoba n'ibyo ku rwego mpuzamahanga i Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda yasubitse ubugira kabiri urubanza ruregwamo umunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be.
Umunyamakuru Phocas Ndayizera yavuze ko atabashije gukomezanya n'abamwunganira ku mpamvu batasobanuye. We na bagenzi be ubushinjacyaha bubarega ibyaha by'iterabwoba.
Ubwo umucamanza ukuriye inteko iburanisha yari yasezeranyije gutangiza urubanza mu mizi kuri uyu wa Kabiri. Si ko byagenze. Umunyamakuru Phocas Ndayizera ufatwa nk’ukuriye iri tsinda yabwiye umucamanza ko hari zimwe mu mpamvu we n’abamwunganiraga batasobanuye, bahisemo kudakomezanya urugendo muri uru rubanza. Ni impamvu yaba uregwa n’abamwunganira bavuga ko hari ibyo batabashije kumvikanaho.
Abo ni Me Desire Kayiranga na mugenzi we Me Atticus Nyamunanage. Bwana Ndayizera yabwiye umucamanza ko kugeza magingo aya atarahabwa dosiye ye ikubiyeho ibirego aburana. Ni ibirego by’iterabwoba. Ahanini byatindijwe n’ibibazo by’ikoranabuhanga rikoreshwa mu bihe bitandukanye ryakunze kuba nk’icyorezo kubarihuriraho bahanahana amakuru arebana n’imanza.
Umushinjacyaha bwana Eric Nkwaya yemereye urukiko ko agiye gufasha abaregwa bakabona dosiye kugira ngo urubanza rubashe gutangira kuburanishwa mu mizi. Umunyamakuru bwana Ndayizera yasezeranyije urukiko ko agiye gukoresha ibishoboka byose akabona undi munyamategeko umwunganira ku buryo igihe ni kigera ataramubona azaburana byanga byakunda.
Umucamanza ukuriye inteko iburanisha bwana Antoine Muhima na we yabwiye Umunyamakuru Ndayizera ko agomba kwitegura ku buryo itariki urubanza ruzasubukurirwaho azaburana yaba afite umunyamategeko yaba atamufite kuko ngo urubanza rudashobora kuzongera gusubikwa ukundi. Bwari ubugira kabiri rutaburanishwa mu mizi.
Uregwa yasabye ko bamwumva neza kuko ngo atagamije gutinza urubanza. Yongeye gusubiramo ubugira gatatu ko ntacyo byaba bimaze kuba yagera imbere y’umucamanza akajya amubaza ku bikubiye muri dosiye nyamara we atarayibona. Yavuze ko nta kuntu gereza itabafashije uko yari ishoboye.
Umucamanza yongeye kuvuga ko nibinanirana azahagurutsa umwanditsi w’urukiko akajya muri gereza abaregwa bafungiwemo ariko ikibazo cyo kutagira dosiye kikava mu nzira. Ni mu gihe umunyamakuru Ndayizera abwira urukiko ko kugeza ubu atarabona n’igice cya dosiye gikubiyeho ibyo yabarijwe mu rwego rw’ubugenzacyaha RIB. Ariko urukiko rwo rukavuga ko dosiye yose ruyifite.
Abaregwa bose uko ari 13 batangiye gutabwa muri yombi mu kwezi kwa 11 k’umwaka ushize wa 2018. Bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba byo gushaka gusenya hirya no hino mu gihugu bimwe mu bikorwa remezo bya leta.
Uru ni urubanza kandi ruregwamo undi munyamakuru Cassien Ntamuhanga kugeza ubu uburanishwa nk’udahari kuko yatorotse ubutabera. Uyu yari muri dosiye imwe n’umuhanzi w’icyamamare bwana Kizito Mihigo wahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu mu 2018.
Cassien Ntamuhanga mbere yo gutoroka ubutabera yari yarahamijwe ibyaha by’ubufatanyacyaha mu gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho. Mu 2015 yari yarahanishijwe gufungwa imyaka 25 mu buroko. Umucamanza yimuriye urubanza ku itariki ya 19/11/ uyu mwaka.
Facebook Forum