Leta y’u Rwanda iratangaza ko nta muturage uzongera gukurwa mu bye, atabanje kwishyurwa ingurane y’umutungo we. Byatangajwe na Ministri w’ibikorwa remezo ubwo yari yitabye Komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ni yo yabaye imbarutso y'itumizwa ry'uyu minisitri mu nteko. Mu bibazo komisiyo y’igihugu yakira buri mwaka, icy’abaturage badahabwa ingurane yabo ku gihe gihora kigaruka.
Abazwa kuri iki kibazo, Minisitri w’ibikorwa remezo Claver Gatete yasobanuriye abadepite ko iki kibazo cyakemutse. Kurikira inkuru irambuye yateguwe na Assumpta Kaboyi, umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika uri i Kigali mu Rwanda.
Facebook Forum