Ministiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta mu Rwanda, Johnston Busingye, araburira abo avuga ko barenga ku mahame agenga umwuga wabo w'itangazamakuru bitwaza ko ari ubwisanzure bwaryo, bagakora inkuru zikurura amacakubiri muri rubanda.
Yabivugiye mu nama yamuhuje n’abanyamakuru biga ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ku isuzumwa mpuzamahanga ngarukagihe ku burenganzira bwa muntu, igihugu cyahawe ireba ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo.
Imwe muri iyo myanzuro, harimo ko Leta y’u Rwanda isabwa kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru rigakora neza kandi ryigenga.
Leta kandi yasabwaga kuvugura amategeko agenga itangazamakuru kugira ngo ingingo zirimo zibuza ubwisanzure bw’itangazamakuru zikurweho ndetse no kurushaho guha urubuga ibitangazamakuru byigenga kugira ngo birusheho kuba byinshi.
Ministiri w’ubutabera Johnson Businge yabwiye abanyamakuru gushishoza ku nkuru bandika, birinda icyasubiza abanyarwanda inyuma.
Bamwe mu banyamakuru bakorera kuri murandasi bagaragajwe nk’abari mu bikorwa byo kuyobya rubanda.
Ingero zibukwa na benshi, n’iz’abanyamakuru bamaze igihe bafunzwe bazira ibyo banditse kuri YouTube, Karasira Aimable ubu uri mu maboko y’ubutabera, na Madame Idamange na we ufungiye ibyo yavugiye kuri YouTube. Gusa, hari abanyamakuru basanga kubahatira kwandika ikintu kimwe biri mu murongo wo kubacecekesha.
Hashize iminsi abayobozi banyuranye bavuga ko abanyamakuru bifashisha Murandasi bagatambutsa imvugo bita ko ziyobya rubanda batazihanganirwa.
Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, u Rwanda rwakorewe isuzuma kwiyubahiriza rw’uburenganzira bwa muntu rikorwa n’akanama k’Umuryango w'Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu. Iri suzumana hagati y’ibihugu rikorerwa i Geneve, ibihugu 193 bigize Loni byemerewe gutanga imyanzuro-nama ku bindi, bihugu.
Ministeri y’ubutabera isobanura ko u Rwanda rwahawe imyanzuro 284 rwemera gushyira mu bikorwa imyanzuro 160 mu byiciro bitandukanye bw’uburenganzira bwa muntu, harimo guteza imbere ubwisanzure n’imikorere y’imiryango itari iya Leta, guteza imbere uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ndetse n’uburenganzira bwo guhabwa amakuru.
Facebook Forum