Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yaraye akoze impinduka zikomeye muri guverinoma ndetse no mu gisirikare.
Izi mpinduka umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yakoze muri guverinoma ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere zishingira ku bubasha ahabwa n’itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 nk’uko ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.
Ku isonga Prezida Kagame yagize Vincent Biruta Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane. Ni umwanya wari usanzweho Richard Sezibera umaze igihe atagaragara mu ruhame bivugwa ko arwaye .
Bwana Biruta utegeka ishyaka riharanira imibereho myiza na demokarasi, PSD, rigwa mu ntege ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi, ari mu bamaze igihe kinini muri Guverinoma nyuma ya jenoside muri 1994.
Uyu mugabo w’imyaka 61 y’amavuko ahawe gutegeka minisiteri y’ububanyi n’amahanga avanywe muri minisiteri y’ibidukikije. Iyi yo yahawe Mme Jeanne D’Arc Mujawamariya wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya.
Bwana Biruta asimbuye bwana Richard Sezibera ku mwanya wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane nyuma y’amezi atagaragara mu ruhame. Hari amakuru yakunze kuvugwa haba mu binyamakuru bya Uganda byegamiye ku butegetsi bw’icyo gihugu bisa n’ibiteranamagambo n’iby’imbere mu Rwanda na byo byegamiye kuri leta ko uwari minisitiri w’ububanyi n’amahanga yaba yarahumanyijwe.
Ayo makuru ariko haba ku ruhande rwa leta y’u Rwanda ndetse n’umuryango wa Sezibera baryumyeho. Icyakora Leta yo yavugaga ko izagira icyo itangaza igihe nikigera. Ikiri kuvugwa mu bitangazamakuru by’imbere mu gihugu ni uko na byo byemeje ko yaba yasimbujwe nyuma y’igihe arwaye.
Avuye kuri uyu mwanya agaragaye gake mu ruhame na bwo bikabonekera ku mbuga nkoranyambaga hagize nk’amagambo make agaragara ku rubuga rwe rwa Twitter. Bwana Sezibera ashyirwa mu b’imbere bashobora kuba batamaze umwanya munini kuri iyi minisiteri.
Mu zindi mpinduka zikomeye kandi umukuru w’u Rwanda yakoze muri guverinoma yagaruyeho Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu. Iyi minisiteri yari imaze imyaka itatu ikuweho yashyizwemo Gen Patrick Nyamvumba wari umaze imyaka igera muri itandatu ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Uyu mugabo w’imyaka 52 y’amavuko arafatwa nk’urangaje imbere abagize amaraso mashya muri guverinoma. Ni ku nshuro ya mbere kandi mu myaka 25 ishize iyi minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu ihawe kuyoborwa n’umusirikare. Depite Sheikh Musa Fazil Harerimana ni we wayiherukagaho, yayitegetse imyaka 10.
Abasesengurira ibintu hafi basanga byari ngombwa ko iyi minisiteri yongera ikagaruka bashingiye ku kuba inshingano zayo zose zari zarimuriwe muri minisiteri y’ubutabera bakavuga ko bwana Johnson Busingye utegeka ministere y’ubutabera icyarimwe n’intumwa nkuru ya leta yari afite inshingano nyinshi kandi zitoroshye.
Ikindi ababikurikiranira hafi bavuga nuko hagiye humvikana ibiteroshuma ku Rwanda byagiye bitwara n’ubuzima bw’abantu kenshi mu bice bitandukanye by’u Rwanda cyane mu majyepfo n’uburengerazuba muri iyi myaka itatu nta minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu yariho.
Icyari Minisiteri ya Siporo n’Umuco na yo yahinduwe isigarana inshingano za Siporo gusa. Uwashyizwe muri uyu mwanya na we ni mushya Mme Aurore Mimosa Munyangaju wari usanzwe ari Umuyobozi wa Sosiyete y’Ubwishingizi Sonarwa icyarimwe n’Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi mu Nama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Imari Copedu.
Minisiteriy’Urubyiruko na yo yongewemo inshingano z’umuco maze iba minisiteri y’urubyiruko n’umuco. Yahawe madame Rose Mary Mbabazi wategekaga minisiteri y’urubyiruko kuva mu 2017.
Perezida Kagame kandi yashyizeho abanyamabanga ba leta aho bwana Edouard Bamporiki wari ukuriye itorero ry’igihugu yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco. Hari kandi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne wari usanzwe ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye yagizwe Umusaza Tito Rutaremara. Uyu ashyirwa mu nararibonye z’ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi. Ni umwanya wahozemo Bwana Iyamuremye Augustin uheruka gutorerwa gutegeka inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena.
Impinduka ntizabaye muri guverinoma gusa ahubwo zageze no mu gisirikare cy’u Rwanda RDF. Aha na ho habonekamo amaraso mashya mu basirkare bakuru. Ku isonga haraza Gen Jean Bosco Kazura wabaye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda. Uyu biboneka ko yasimbukijwe mu ntera ku kijyanye n’ amapeti ya gisirikare kuko yari Gen Major mbere y’uko agirwa umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.
Gen Fred Ibingira wari umaze igihe kibarirwa mu mwaka atagaragara ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo zavuye ku rugerero cyangwa inkeragutabara yongeye guhabwa uwo mwanya yariho kuva mu mwaka wa 2010. Yawusimbuyeho Lieutenant General Jacques Musemakweli.
Lieutenant General Jacques Musemakweli wari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara we yahawe kuba Umugenzuzi Mukuru mu ngabo za RDF.
Muri izi mpinduka umugaba w’ikirenga w’ingabo yagize Gen Maj Innocent Kabandana Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara, aho agiye kungiriza Gen Ibingira. Muri rusange ndetse n’izindi tutavuze zabayeho mu gisirikare ahanini zishingiye ku guhabwa imyanya y’ubuyobozi no kuzamurwa mu ntera za gisirikare.
Facebook Forum