Urukiko rw'ubujurire mu Rwanda rwemeje ko ibyaha byose bihama Brigadier General Frank Rusagara na Col Tom Byabagamba, rusobanura ko imikirize y’urubanza mu rukiko rukuru rwa gisirikare igomba guhama uko iri.
Ariko ashingiye ku mategeko, umucamanza yavuze ko ibyaha aregwa bigize impurirane mbonezamugambi. Yanzuye ko bagomba gufungwa imyaka 15 kuri buri wese no kunyagwa impeta za gisirikare.
Bombi bararegwa guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukora ibikorwa bisebya leta ari umuyobozi, gusuzugura ibendera ry’igihugu no guhisha ibimenyetso byagafashije kugenza icyaha.
Muramu wa Byabagamba ari we Gen Rusagara na we yahanishijwe gufungwa imyaka 15. Byari bigoye kuvugana n’abavandimwe bari mu gahinda gakomeye bamwe muri bo barira.
Me Pierre Celestin Buhuru wunganira Gen Rusagara yatangarije Ijwi ry’Amerika ko batanyuzwe n’icyemezo cy’umucamanza kandi ko ubutabera butarangirira mu Rwanda. Yavuze ko bagiye kuganira n’abo bunganira byashoboka bakazisunga urukiko nyafurika rurengera uburenganzira bwa muntu.
Mu kwa Cumi na kumwe uyu mwaka wa 2019 abadepite b’Ubwongereza bari bandikiye perezida w’u Rwanda Paul Kagame bamusaba kurekura aba bagabo bombi. Bavugaga ko barwaye kandi ko hari byinshi bakoreye igihugu.
Perezida Kagame mu kiganiro yahaye abanyamakuru yasobanuye ko abo badepite bashobora kwibwira ko bari gukora byiza kandi bashobora gusubiza Ibintu irudubi.
Inkuru yateguwe n'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda Eric Bagiruwubusa
Facebook Forum