Uko wahagera

Kagame: Ubwicanyi mu Burundi Bukwiye Kubazwa Ubuyobozi


Prezida Paul Kagame w'u Rwanda
Prezida Paul Kagame w'u Rwanda

Mu gihe mu gihugu cy’Uburundi hakomeje kuvugwa, ibibazo by’umutekano muke ahanini bishingiye kuri politike, Prezida Paul Kagame w’u Rwanda avuga ko abayobozi b’Uburundi aribo nyirabayazana y’ibyo bibazo.

Ibyo yabivugiye mu muhango wo gushimira abantu 17 bagize uruhare mu kurokora abatutsi muri genocide yakorewe abatutsi muri 94. Mu ijambo rye Prezida Kagame yanenze yivuye inyuma mugenzi we w’u Burundi ku bwicanyi bumaze iminsi bubera mu gihugu cy’u Burundi.

Perezida Kagame ntiyariye iminwa mu kuvuga ko Ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza buri inyuma y’imfu z’abarundi imbere mu gihugu umunsi ku wundi. Muri uwo muhango Umukuru w’uRwanda yashimangiye ko aticuza kuba yakomoje ku kindi gihugu mu ruhame.

Naho ku kuba u Rwanda rushinjwa kutihanganira abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Prezida Kagame yibaza icyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe baba bavuga.

Ku rundi ruhande ariko ashimangira ko n’abatsembye imbaga y’abanyarwanda bihanganiwe uboshye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Kuri we ibyo abifata nk’igitutsi. Avuga ku kibazo cyo gusimburana ku butegetsi adasiba kubazwa n’amahanga, umukuru w’u Rwanda avuga ko abirirwa bamubaza basa nk’aho ari bo bategeka Africa.

Yongeye gushimangira ko ntawagombye kugenera abanyarwanda uko babaho.

Hagati aho mu kiganiro yahaye Radiyo Ijwi ry’Amerika, ishami ry’icyongereza, Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburundi Alain Nyamitwe yavuze ko ari amakosa kugereranya amahano y’abaye mu Rwanda, n’ibibera mu Burundi muri iki gihe.

Nyamitwe yavuze ko nubwo igihugu kimaze iminsi mu bibazo, kubigeraranya n’ibyabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994, ari ugukabya.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:45 0:00

XS
SM
MD
LG