Uko wahagera

Roketi z’Abanyepalestina Zatumye Israheli Igaba Ibitero kuri Gaza


Isiraheli-Palestina
Isiraheli-Palestina

Abarwanyi b’abanyepalestina barashe za Roketi muri Israheli, bituma Abanya-Israheli bagaba ibitero mu ntara ya Gaza. Igisirikare cya Israheli cyabivuze uyu munsi ku cyumweru.

Nta bahasize ubuzima ku mpande zombi z’umupaka. Polise ya Israheli yavuze ko Roketi yarashwe muri Gaza mw’ijoro ryo kuwa gatandatu yangije uruganda rwo mu mujyi wo mu majyepfo y’igihugu, Ashkelon.

Igisirikare cya Israheli cyavuze ko indege zasubije icyo gitero zirasa ahantu henshi h’umutwe wa Kiyisilamu ufite intwaro Hamas, ugenzura intara ya Gaza.

Ababonye ibyabaye babwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko ibitero byo mu rukerera byakubise umujyi wa Gaza n'imijyi yo mu majyepfo yawo Rafah na Khan Younis, aho ibishashi by’umuriro n’umwotsi byabonekaga bizamuka mu kirere ahantu hamwe na hamwe.

Nta mutwe wa gisirikare wavuze ko ariwo warashe roketi mu ntara ya Gaza. Israheli na Hamas byaherukaga kurwana intambara mu 2014 kandi byahererekanyije amasasu incuro nyinshi n’ubwo umupaka ahanini wabayemo umutuzo muri aya mezi ashize.

“Umutwe w’iterabwoba Hamas, niwo uri inyuma y’ibibera byose mu ntara ya Gaza n’ibihaturuka, kandi uzirengera ingaruka z’ibikorwa by’iterabwoba ku basivili ba Israheli”. Ibi byavuzwe mw’itangazo rya gisilikare.

Muri Gaza, umuvugizi wa Hamas, Fawzi Barhoum yamaganye intera nshya y’amakimbirane.

Barhoum yabwiye Reuters ati: “Kwigarurira Gaza kwa Israheli niyo ntandaro y’ibintu byose biba muri Gaza, mu gihe ikomeza za bariyeri no kugaba ibitero. Kwihagararaho ni ukwirwanaho”.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG