Ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya virusi itera SIDA, impunzi z’Abarundi bo mu nkambi ya Lusenda iri mu burasirazuba bwa Kongo babana na virusi ya SIDA baravuga ko imibereho mibi bafite itabemerera kubona no gufata imiti irwanya ubukana bw'iyo virusi.
Muri rusange ibibazo bigendanye n'ubuke cyangwa ibura ry'ibiribwa mu mpunzi. Hari kandi aho impunzi zigomba gukora imirimo ivunanye kugira ngo zibashe kubona ibizitunga.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Vedaste Ngabo yasuye iyo nkambi aganira na bamwe mu banduye virusi itera SIDA.
Facebook Forum