Impunzi z’Abarundi zikomeje guhunga inkambi ya Lusenda zerekeza mu mujyi wa Uvira mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, kubera ibyo bita ibabazo by’inzara.
Hanze y’inkambi y’agateganyo ya Kavimvira hamaze kugera impunzi zirenga 500 zifuza gutahukanwa mu gihugu cy’u Burundi.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika ukorera mu burasirazuba bwa Kongo, Vedaste Ngabo, avuga ko izi mpunzi ziganjemo abana n’abagore zikambitse ku birometero bine uvuye ku mupaka wa Gatumba uhuza Kongo n'Uburundi.
Kurikira iyi inkuru irambuye y'Ijwi ry'Amerika.
Facebook Forum