Uko wahagera

RDC: Amabwiriza yo Kwirinda Covid 19 Ntakurikizwa Neza mu Nkambi ya Lusenda


Impunzi z'Abarundi mu nkambi ya Lusenda mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo
Impunzi z'Abarundi mu nkambi ya Lusenda mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo

Mu gihe virusi ya Corona ikomeje kwiyongera muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Lusenda zitewe ubwoba n'uko ingamba zo kwirinda icyo cyorezo zashizweho zitubahirizwa.

Bamwe mu bakuze bari muri iyo nkambi barushaho gutinya ko bashobora gufatwa n'iyo ndwara mu buryo bworoshye.

N'ubwo insengero zategetswe kugabanya cyane umubare w'abazigana, hari bamwe muri iyo nkambi bambara udupfukamunwa mu buryo butubahirije amabwiriza.

Gusa ishirahamwe rya ADES rishinzwe ubuzima mu nkambi ya Lusenda, mu rwego rwo gufasha impunzi z’Abarundi kwirinda virusi ya Corona ryashizeho ingunguru z’amazi arimo umuti ku marembo y’inkambi ya Lusenda abinjiye mu nkambi bose bakarabira ho intoki, ndetse rishiraho n'aho bapimira ubushyuhe ku bantu bose binjiye mu nkambi.

Imibare y’ikigo gishinzwe ku rwanya virusi ya corona muri Kongo igaragaza ko iki cyorezo cyaduka abantu 48 453 ari bo bamaze kwandura virusi ya corona muri Kongo , mu gihe 1 023 ari bo bamaze kwicwa na COVID mu gihugu cyose.

Naho mu ntara ya kivu y’epfo abantu bamaze kwandura virusi ya corona ni 1525.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:03 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG