Abarundi bagera kuri 30 biganjemo urubyiruko baraye bafashwe bafungwa n’inzego zishinzwe umutekano za Repubulika ya demokarasi ya Kongo zikorera muri Sange mu kibaya cya Rusizi ho mu burasirazuba bw'igihugu.
Ubuyobozi bwa leta muri Sange buvuga ko abo Barundi bafunzwe ari abadafite ibyangombwa bibaranga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu bafashwe bagaragaye baboheye amaboko inyuma n’imigozi, abandi bapakiye mu modoka ya gisirikare izwi ku izina rya kovywayi.
Umuyobozi w'urusisiro rwa Sange ruri mu birometero birenga 30 uvuye mu mujyi wa Uvira, bwana Matabishi Nyange, yabwiye ijwi ry’Amerika ko abo Barundi ari abafatiwe mu isaka ryakozwe n’inzego zishinzwe umutekano. Ni nyuma yaho abantu batari bake muri Sange bari bamaze iminsi bibaza ibyo aba basore bakora. Aho bari bacumbitse muri amwe mu mu mazu hari aho wasangaga inzu imwe irimo abasore barenga 5.
Bwana Matabishi yagize ati: "Uko tubona umutekano muke mu kibaya cya Rusizi, tubona kugumana n’aba bantu bafite ibyangombwa by'ibihimbano kandi babeshya ko ari abahinzi nta suka bafite ari ukwibikaho igisasu kuko imisozi miremire yuzuye inyeshyamba z’Abarundi kandi abambura abantu mu kibaya cya Rusizi abenshi ni Abarundi".
Umuyobozi wa société civile muri Sange, Bernard Kadogo wageze aho abo Barundi bari bafungiwe kuri station ya polisi yo muri Sange mbere yuko bajyanwa Kabunambo ahari ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Kongo zikorera mukibaya cya Rusizi, yavuze ko n'ubwo amaperereza agikorwa ku byo abo Barundi bakora, muri bo hari abavuga ko bari basanzwe ari abahinzi, abandi ari abubatsi.
Mu mujyi wa Uvira ndetse no mu nkengero zaho bamwe mu Barundi bahakorera imirimo y’ubumotari, ubwubatsi, ubuhinzi ndetse n’imirimo yo mu rugo. Bavuga ko kenshi na kenshi bagenda bahutazwa n’inzego zishinzwe umutekano uko habaye umukwabo wo gusaka.
Bwana Matabishi Nyange Martiale yavuze ko abo Barundi bafashwe nta byangombwa bafite kandi nyuma y’iperereza bazashikirizwa urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Kongo bazasubizwe iwabo i Burundi.
Twashatse kuvugisha ubuyobozi bw’igisirikare muri aka karere ku kibazo cy'aba barundi bafunzwe ntibyadukundira
Muri iyi myaka ishize Abarundi benshi baza gushaka imirimo muri Kongo nta byangombwa bafite abenshi bagenda bafungirwa muri gereza zitandukanye bamwe bashinjwa kuba inyeshyamba zikorera mu kibaya cya Rusizi ndetse no mu misozi miremire ya Uvira mu gihe abandi bafungwa bashinjwa ubujura.
Facebook Forum