Mu gihe hirya no hino muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo abanyeshuri bakomeje imyiteguro yo gukora ibi bizamini bisoza amashuri yisumbuye, mu nkambi ya Lusenda ho si ko bimeze.
Bamwe mu banyeshuri bafite ubwoba ko badashobora gukora ibyo bizamini kuko Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) ritarabishyurira amafaranga y’ishuri y’i ki gihembwe cya gatatu ndetse ngo ribatangire amafaranga angana n'amadorali 25 umunyeshuri asabwa kugira ngo akore iki kizamini cya leta.
Ababyeyi babo na bo bahangayikishijwe n'uko ntacyo bashobora kumarira abana babo kuko nta bushobozi bafite.
Uretse kandi kuba nta cyizere cyo kwemererwa gukora ibi bizamini bafite, bamwe muri aba banyeshuri bavuga ko bafite impungenge ko baramutse bemerewe batabasha kubitsinda kubera ko ubumenyi bwabo buri hasi bitewe no kwiga nabi.
Bamwe mu bakozi b'ishyirahamwe rya Action Aide ari ryo rishinzwe uburezi muri HCR bavuganye ni ijwi ry’Amerika kuri telefone ariko batashstse ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko aba banyeshuri b'impunzi z’Abarundi bazakora ikizamini kuko bavuganye n'abashinzwe uburezi muri teritware ya Fizi kandi ko uyu munsi ku wagatanu hari inama ibahuza n’abayobozi b'ibigo by’amashuri yiga aho abanyeshuri b’impunzi z’Abarundi kugira ngo bige uburyo bakemura ikibazo cy’amafaranga iryo shirahamwe ribarimo.
Kuva mu kwezi gushize ishirahamwe rya HCR ryari ryatangarije abayobozi b'ibigo by’amashuri yisumbuye yigaho abanyeshuri b’impunzi z’Abarundi bo mu nkambi y’a Lusenda na Mulongwe ko nta mafaranga bafite yo kwishyurira abo banyeshuri bitewe nuko inkunga iryo shyirahamwe ryari ryiteze yagabanutse.
Facebook Forum