Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo Inzego z’ubutegetsi ziratangaza ko abacukuzi 50 bagwiriwe n'ikirombe bacukuragamo zahabu bahita b'itaba Imana. Byabereye mu mujyi wa Kamituga muri teritwari ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Epfo. Abatagetsi baravuga ko kuriduka kw'icyo kirombe byatewe n’imvura nyinshi yaguye kuri uyu wa gatanu.
Iryo riduka ryabaye mu masaha y’igicamunsi ahagana isaa cyenda mu mvura nyinshi yahereye isaa tanu z’amanywa igeza isaa kumi n’imwe z’umugoroba ikigwa nkuko bitangazwa n'isoko y'ijwi ry'Amerika muri ako gace.
Mu bacukuzi bagera kuri 50 biganjemo urubyiruko bari mu birombe 3 biri ahazwi nka Detroit muri uwo mujyi wa Kamituga, nta n’umwe wabashije gusohokamo.
Umwe mu batuye uyu mujyi yabwiye Ijwi rya Amerika ko, bitewe n’imiterere y’ibi birombe, igikorwa cyo gutaburura imibiri kigoranye ku buryo kugeza ku gicamunsi cy’uyu wa gatandatu, nta mubiri n’umwe bari bakabonye.
Bwana Alexandre Bundya, uyobora umujyi wa Kamituga yabibwiye itangazamakuru ko ubutegetsi bwatangaje icyunamo cy’iminsi ibiri guhera kuri uyu wa gatandatu, ndetse buhamagarira abaturage bose gushyira hamwe mu gushakisha imibiri y’abaguye muri ibyo birombe.
Ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’epfo nabwo, kuri uyu wa gatandatu bwahamagaje igitaraganya inama y’abaminisitiri n’abadepite bo ku rwego rw’intara, mu rwego rwo kwigira hamwe ikigomba gukorwa. Nyuma y’iyo nama, Bwana Theo NGWABIDJE uyobora Kivu y’Epfo yabwiye abanyamakuru ko bohereje ikipe y’ubutabazi, ndetse n’abakora amaperereza ku mpamvu zateye icyo cyago.
Kugeza ubu ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro henshi mu ntara ya Kivu y’Epfo biracyakorwa mu buryo bwa gakondo, ibishyira mu kaga ubuzima bw’abakora uwo murimo. Bamwe mu baturage banenga inzego z’ubutegetsi gushishikazwa n’imisoro basarura muri uru rwego, ntibite ku kuvugurura uburyo ubucukuzi bukorwamo mu rwego kurengera ubuzima bw’ababukora.
Facebook Forum