Uko wahagera

Rwanda: Ubushinjacyaha Bwasabiye Idamange Gufungwa Iminsi 30


Ku nshuro ya mbere Mme Idamange Yvonne Iryamugwiza yagejejwe imbere y’urukiko rw'ibanze rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali kuburana ibyaha bitandatu birimo guteza imvurururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Umushinjacyaha yamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mbere y’uko urubanza rutangira mu mizi. Uregwa n’ubwunganizi bo basaba kurekurwa by’agateganyo akaburana ari hanze. Idamange akurikiranyweho ibyaha bikubiye mu biganiro yatangaje ku muyoboro wa youtube avuga ko agamije kugagaza ibibazo byugarije abanyarwanda.

Ni urubanza rwabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga bw’iyakure mu mugambi wo kwirinda icyorezo COVID-19. Mu rukiko hari higanje abanyamakuru hirindwa umuvundo w’abandi baturage nk’uko umuvugizi w’inkiko yabivuze. Mme Idamange Yvonne Iryamugwiza yari I Remera n’abanyamategeko babiri bamwunganira mu gihe abandi bari mu rukiko. Yagaragaraga akanumvikana nk’ukomeye.

Akimara kumenyeshwa ibyaha bitandatu aregwa n’ubushinjacyaha Idamange byose yabihakanye. Ni ibyaha byinshi muri byo ahereye ku cyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, umushinjacyaha avuga ko bishingiye ku magambo Idamange yavugiye ku muyoboro wa Youtube kuva mu mpera z’ukwezi kwa Mbere kugeza hagati mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka.

Aramurega ko yagiye avuga ko abanyarwanda barambiwe gufatirwa imyanzuro idahwitse ubundi akabahamagarira ko bagomba guhurira ku biro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro bigaragambya. Umushinjacyaha amurega ko yavuze ko ubutegetsi bwitwaza icyorezo cya Virusi ya Corona nk’uko Jenoside nk’iturufu mu kubangamira abanyarwanda.

Umushinjacyaha kandi ararega Idamange ko ku itariki ya 15/02 yavuze ko Leta y’u Rwanda yirirwa yica abantu akanabarondora nta bimenyetso abifitiye. Ku mushinjacyaha uregwa yavuze amagambo ateye ubwoba ndetse anatesha agaciro u Rwanda n’abanyarwanda nk’aho ngo yavuze ko Perezida wa Repubulika yapfuye kera u Rwanda ruyobowe n’umuzimu.

Amurega ko inzego z’umutekano zagiye kumuta muri yombi yanga kuzifungurira akagera aho akubita umwe mu bashinzwe umutekano icupa mu mutwe akamukomeretsa. Mu byaha aregwa kandi harimo gutanga Sheki y’amafaranga ibihumbi 400 itazigamiye mu 2018 muri Unguka Bank. Idamange aho yari ahagaze arikurikiranye ibisobanuro by’umushinjacyaha yakunze kujya acishamo agaseka.

Bumurega ko yavuze amagambo mabi yateza umutekano muke kandi nta rwego runaka cyangwa umuturage wari wamutumye. Bumurega ko yavuze ko leta itondekanya imibiri mu nzibutso nk’isukari zicuruzwa ari ho avuga ko Corona yagizwe iturufu nk’irya Jenoside.

Ku mushinjacyaha ni imibiri yashyizwe mu nzibutso mu rwego rwo kumenyekanisha jenoside ngo itazongera kubaho si ubucuruzi. Ku cyo kuvuga ko Perezida yapfuye kera abanyarwanda bayobowe n’umuzimu, ibyo buvuga ko bitesha agaciro kandi biteye isoni.

Ibyo n’ibindi Ubushinjacyaha buvuga ko atagombye kwitwaza ko ari ubwisanzure bwe bwo gutanga ibitekerezo kuko bitagomba kubangamira ituze rusange rya rubanda n’imyifatire mbonezabupfura.

Ubushinjacyaha busoza buvuga ko busanga ibyo yavuze bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha. Buvuga ko arekuwe ashobora gutoroka ubutabera kuko yakanguriraga abantu guhunga ababwira ngo bayobowe n’abagome, amabandi ,bicariye umuriro bashobora guhita bahunga baramutse babimenye. Buravuga ko bumurega ibyaha by’ubugome kandi byahungabanya umutekano ; bityo ko ko kumufunga by’agateganyo ari no kumurindira umutekano no gutuma adakomeza gukora ibyaha.

Idamange yireguye ibyaha byose abihakana. Yavuze ko atigeze ateza imvururu muri rubanda kuko yahagurukijwe n’agahinda yatewe n’ibyemezo byo kugumisha abaturage mu rugo kubera icyorezo COVID-19 n’ibindi avuga ko yabonaga bibangamiye rubanda. Asobanura ko hari benshi bari bashonje kandi ko hari abo yabashije kuzimanira ariko ataribuzimanire igihugu cyose. Avuga ko ibyo yavuze yari agamije ko byakemuka ariko ko bitewe n’uko byarebaga inzego nshinshi yahisemo kubinyuza ku muyoboro wa youtube.

Ku cyaha cyo gutesha agaciro ibimenyetso byerekeye Jenoside, Idamange yavuze ko nk’uwarokotse jenoside atashobora kuyitesha agaciro. Yemeje ko ibyo yavuze byasobanuwe ukundi mu gihe ngo yasabaga ko ababo bazize jenoside bashyingurwa mu cubahiro.

Yarahiye aratsemba ku cyo gukomeretsa umwe mu bashinzwe umutekano igihe bari bagiye kumuta muri yombi. Yavuze ko yabonye abantu bamugabyeho igitero nta byangombwa bibaranga mu kazi kabo mu gihe ngo mu biganiro yatanze yashyiragaho imyirondore iyo bamushaka bataribumubure. Yabwiye urukiko ko binjiye iwe buriye igipangu bityo ko bishoboka ko uwo yaba yarakomerekeye muri ako kavuyo. Kuri we ngo bari baje mu mugambi mubisha.

Uregwa yavuze ko inzego z’umutekano zatangiye kumusaka kuva saa munani z’igicamunsi yambaye amapingu zigeza saa munani z’ijoro zimutwara ahantu atazi. Asabye kubanza kubwira umuryango aho bamutwaye umwe mu bari bamutwaye ngo yaramubwite ati “ Jya imbere we hadui”. Yatakambiye urukiko ko yakorewe itotezwa kuva yatabwa muri yombi aho ngo yamaze iminsi myinshi ari ku mapingu kugeza n’igihe yagiye mu mihango ariko abamufunze bakabyima amatwi. Aravuga ko yafunzwe aratotezwa uboshye yari “Ingengera”.

Kuri Sheki itazigamiye arabifata nko gushaka kugwiza ibyaha k’umushinjacyaha kuko kuva mu 2018 atiyumvisha uburyo yaregwa icyo cyaha ubu mu gihe atigeze ahunga . Uregwa yasabye urukiko kurekurwa agasanga abana be akabona n’uko abitaho. Avuga ko no mu kumufata yatangiye aregwa gukorana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buhimba “ Ibigarasha” nyamara ngo basanze bibeshya.

Me Felicien Gashema na mugenzi we Me Bruce Bikotwa bamwunganira mu mategeko bavuga ko haba ku ifatwa rye n’isakwa bitubahirije amategeko. Baravuga ko basanga yaragabweho igitero n’abantu bambaye gisivili atabazi. Kubw’ibyo n’ibindi bavuga ko bitubahirije amategeko bagasaba urukiko kubishingiraho rukamurekura by’agateganyo agakurikiranwa yidegembya. Ikindi ngo nta byagezweho bihagije byashingirwaho hemezwa impamvu zikomeye.

Idamange yasoje avuga ko umutimanama w’umushinjacyaha uzamukomanga ukamubwira ko ari kumurega icyo yise “ Ibinyoma”. Asaba ko urukiko rwakoresha ubushishozi bukamurekura. Akomeza kuvuga ko ibyo yavuze byose byari mu burenganzira yemererwa n’amategeko nk’umunyarwandakazi. Ko kuvuga ko kumufunga byamurindira umutekano bitumvikana mu gihugu gitekanye.

Urukiko ruzafata icyemezo ku miburanire y’impande zombie ku itariki icyenda z’uku kwezi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG