Uko wahagera

Qatar Airways Irifuza Kugura Imigabane muri Rwandair


Ikompanyi y’indege ya Qatar Airways irifuza kugura imigabane muri Rwandair mu rwego rwo kwagura ingendo ikorera mu bindi bihugu, ni nyuma y’uko hari ikirere yabujijwe kunyuzamo indege zayo.

Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ivuga ko abayobozi ba Qatar Airways batangije ibiganiro na Leta y’u Rwanda bigamije kugura imigabane igera kuri 49 ku ijana ya Rwadair.

Abayobozi ba Qatar Airways basanga ubufatanye n’ikompanyi imaze iminsi ikora ingendo zitandukanye ku mugabane w’Afurika bizabafasha kwagura ingendo basanzwe bakorera kuri uwo mugabane ubonekamo umuvuduko udasanzwe mu iterambere ryo gutwara abantu mu kirere.

Bizayifasha kandi no kudakumirwa n’amategeko akomeye ashyirwaho na bimwe mu bihugu by’Abarabu byashyiriyeho akato icyo gihugu.

Avugana n’abanyamakuru I Doha muri Qatar, umuyobizi wa Qatar Airways Akbar al-Baker yavuze ko bizeye ko ayo masezerano azagerwaho mu gihe kitari icya kure.

Qatar Airways isanzwe ifite imigabane mu yandi ma Kompanyi y’indege nka British Airways, China Southern, Cathay Pacific, na Latam.

Yaguze imigabane muri yandi ma kompanyi y’indege nyuma y’uko yari imaze gukumirwa guca mu kirere cya Emirat zunze ubumwe z’Abaruba na Arabiya Sawudite.

Mu gihe ibi biganiro byaba bimaze kujya mu ngiro byatuma Rwandair ishobora gutwara abagenzi bava muri Africa igaca mu kirere Qatar Airways itabasha kunyuramo nta yandi mananiza. Qatar Airways kandi yanaguze imigabane igera kuri 60 ku ijana ku kibuga gishya kizubakwa i Bugesera mu Rwanda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG