Urukiko rushinzwe iyubahirizwa ry’ubusugire bw’Itegeko Nshinga ry’Uburusiya, rwemeje amavugurura arimo ayemerera Perezida Vladimir Poutine kuzongera kwiyamamariza umwanya wa perezida mu mwaka wa 2024.
Byitezwe ko ayo mavugururwa azashyirwa imbere y’abaturage mw’itora rizaba mu gihugu hose mu kwezi gutaha kwa kane.
Mu kwezi kwa mbere Perezida Poutine, yatangaje impinduka zikomeye muri politiki y’igihugu no mw’Itegeko Nshinga. Cyakora mu cyumweru gishize, Perezida Poutine, uyobora igihugu muri manda ye ya kane kandi wabaye perezida na minisitiri w’intebe imyaka 20, yagejeje ijambo ku badepite, ashyishikira ivugurura rishya ry’itegeko Nshinga.
Itegeko Nshinga ryari risanzweho ryamubuzaga kwiyamamariza manda eshatu zikurikiranye. Hashingiwe ku byahinduwe, ashobora kwiyamamariza manda ya gatanu mu 2024 ndetse n'iya gatandatu mu 2030.
Facebook Forum