Uko wahagera

Papa Faransisiko Asaba Abasenyeri Kurushaho Kwegera Abapadiri


Papa Faransikiko yahamagariye abasenyeri muri Thailande kureka imiryango ifunguye ku bapadiri. Yabasabye gusakaza ukwemera nk’uko abamisiyoneri babanjirije babikoze.

Ati: “Nimube hafi y’abapadiri banyu, mubatege amatwi kandi mubaherekeze mu byo banyuramo byose. By’umwihariko iyo mubona bacitse intege cyangwa bafite agahinda, kuko icyo aricyo gihe kibi cy’ibishuko bya shitani. Ibyo mubikore mwirinda kubacira imanza ahubwo mube nk’ababyeyi, aho kuba abayobozi babohereza maze mube bakuru babo nyabo”.

Papa Faransisiko yagejeje ijambo ku nama y’Abasenyeri bo muri Aziya muri Kiriziya “Blessed Nicholas Bunkerd Kithamrung, i Sam Phran, mu bilometero 56 uvuye mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Bangkok.

Imbaga yari iteranye yarimo abemera baturutse muri Vietnam, Cambodge no mu Bushinwa. Bakiriye Papa ubwo yahageraga kare mu nama n’abakozi bo mu kiriziya hamwe n’abaseminari, muri paruwasi yitiriwe mutagatifu Petero mu ntara ya Nakhon Pathom.

Papa Faransisiko yasoreje umunsi ku gitambo cya misa. Yayituye urubyiruko rwo kuri Katedrali y’i Bangkok ku munsi wa Asomusiyo.

Papa Faransisiko niwe mu Papa wa kabiri usuye Thailande. Papa Yohani Paulo wa II ubu ni Mutagatifu Yohani Paulo wa II, niwe wa mbere wagiye muri icyo gihugu mu 1984.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG