Uko wahagera

Papa Fransisiko Azanye Ubutumwa bw’Amahoro


Padiri Leonard wo muri Diyosezi ya Kabgayi mu Rwanda ariko ubu uri mu butumwa muri Leta Zunzubumwe za Amerika, yabwiye ijwi ry’Amerika uko abona uruzinduko rwa Papa Fransisiko.

Ati: mu ruzinduko rwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umushumba wa Kiriziya Gaturuka azanye ubutumwa bw’urukundo n’impuhwe.

Padiri Leonard Kayondo agira ati urugendo rwa papa ni urugendo ruzashyigikira amahoro ku isi. Ni uruzinduko rufite inshingano ikomeye. Papa azanye ubutumwa buzatuma tuvugurura uburyo tubana. Umushumba wa kiriziya Gaturika araduha urugero rwiza.

Padiri Leonard asanga urugendo rwa papa rugaragaza ko abantu bagomba kubana, ko abantu bakeneye imbabazi kuko ntawe ubereyeho guhanwa.

Avuga ko ubutumwa bwa papa ari ubutumwa busanzwe bw’impuhwe, umubano mwiza n’urukundo rw’Imana. Asanga ibi papa Fransisiko yarabigaragaje asura igihugu cya Cuba na Leta Zunze ubumwe za Amerika ibihugu byari bimaze imyaka 50 nta mubano mwiza bifitanye bikaba biherutse kuwuvugurura.

Padiri Leonard asanga papa asaba aba abayobozi kurushaho kwita ku kintu gituma abantu baba impfungwa , babura ubwisanzure mu mibereho yabo.

Mushobora kwumva ikiganiro kirambuye Padirid Leonard Kayondo yagiranye na Eugenie Mukankusi umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika.

please wait

No media source currently available

0:00 0:07:50 0:00

XS
SM
MD
LG