Uko wahagera

PAM Ivuga ko Impunzi zo muri Afurika y'Uburasirazuba Zizagira Ikibazo cy'Ibiribwa


Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) yatangaje ko u Rwanda rufite ibibazo bikomeye by'ibiribwa ku mpunzi mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba byagabanutse kubera ikibazo cy’inkunga idahagije. Yabivuze uyu munsi i Geneve mu Busuwisi mu nama yo gusabira Afurika y'uburasirazuba amadolari miliyoni 266 yo kugoboka impunzi zirenga miliyoni eshatu zugarijwe n'inzara.

PAM ivuga ko icyo kibazo gikomeye cyane mu Rwanda, aho imfashanyo z'ibiribwa zagabanutse ku rwego rwa 60% kuri buri muntu. Muri Uganda, igihugu cyakiriye impunzi nyinshi kurusha ibindi bihugu byo mu karere, ho PAM yazigabanyije ku rwego rwa 40%. Ibindi bihugu bifite ibibazo by'ibiribwa mu mpunzi ni Kenya, Tanzaniya, Sudani y'Epfo, Djibouti na Etiyopiya.

Umuvugizi wa PAM, Tomson Phiri, yabwiye Ijwi ry'Amerika ko usibye indwara ziterwa n'imirire mibi cyane cyane ku bana, kubura ibiribwa bihagije bigira n'izindi ngaruka mbi, nk'urugomo rufatiye ku gitsina, n'amakimbirane hagati y'impunzi n'abaturage bo mu duce zituyemo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG