Uko wahagera

Nijeriya Yatangiye Iperereza ku Cyateye Ihirima ry'Igorofa Ryagwiriye Abantu 100


Muri Nijeriya amatsinda y'abatabazi arasiganwa n'amasaha agerageza gushaka ababa bakiri bazima mu mpanuka y'igorofa rimaze iminsi itatu rigwiriye abantu barenga 100 i Lagos mu murwa mukuru w'ubucuruzi.

Abashinzwe ubutabazi bamaze kurokora abantu 9 kuva kuwa mbere naho abahitanywe n'iyo mpanuka bamaze kumenyekana bageze kuri 22 nkuko bitangazwa n'ubutegetsi bw'umujyi wa Lagos.

Benshi mu bafite ababo bakoraga kuri iri gorofa batangiye gucika intege.

Komiseri wa leta ya Lagos ushinzwe itangazamakuru Gbenga Omotoso yatangaje ko ubutegetsi bwashyizeho itsinda ryigenga rigizwe n'abantu batandatu b'abahanga mu by'ubwubatsi, bahabwa inshingano zo kumenya icyateye iyi mpanuka kandi batange inama zigamije kwirinda impanuka nk'izi mu bihe biri imbere.

Bahawe ukwezi kumwe ngo babe batanze imuyanzuro yabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG