Uko wahagera

Nijeriya: Igorofa Ryagwiriye Abagera ku 100 mu Mujyi wa Lagos


Abantu bakoraniye aho igorofa ryahirimye bamwe bagerageza gutaburura abubakaga abandi bumiwe bahagaze
Abantu bakoraniye aho igorofa ryahirimye bamwe bagerageza gutaburura abubakaga abandi bumiwe bahagaze

Muri Nijeriya igorofa ryagwiriye abantu bagera ku 100 baryubakaga mu murwa mukuru w'ubucuruzi Lagos.

Abakozi b'inzego zubutabazi baraye ijoro bagerageza gutaburura abaheze munsi y'amatafari na sima kuva iri gorofa riherereye mu karere k'abifite ahitwa Ikoyi rihirimye ku munsi w'ejo. Kugeza ubu habonetse umurambo umwe n'inkomere eshatu.

Ababibonye babwiye ibiro ntaramakuru by'Abongereza (Reuters) ko abakozi bagera ku 100 bari ku kazi iyo nzu ihirima.

Ubutegetsi bw'Umujyi wa Lagos bwatangaje ko iyo gorofa yari ifite amazu 22 agerekeranye ikaba yubakwaga mu rwego rwo gutanga amacumbi ahendutse ku batuye muri ako karere k'umujyi. Ntibiramenyekana niba andi mazu ari hafi yayo yangiritse.

Amazu akunze guhirima muri Nijeriya kubera amategeko arebana n'ibyubwubatsi adakurikizwa uko bikwiriye cyangwa ngo hakorwe igenzurwa ku buziranenge.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG