Ku itariki ya 2 z’ukwezi kwa kane muri 2005, ni bwo Papa Yohani Paulo wa Kabili yitabye Imana. Nyuma y’iminsi itandatu, abantu bagera kuri miliyoni ebyiri baje kumuherekeza i Vatican.
Papa Yohani Paulo wa Kabili, niwe wabaye umushumba wa mbere wa Kiliziya gatolika utakomokaga mu Butaliyani mu binyejana 16.
Yavukiye muri Polonye, igihugu cy’Uburayi bw’uburasirazuba bwagenderaga cyane ku matwara ya gikomunisiti. Yagizwe Kardinali mu mwaka wa 1967, maze igihe abanyamakuru bari bamubajije niba adatinya ko abakomunisiti bazamuhitana, yarabashubije ati: Simbatinya, nibo bantinya.
Igihe Papa Yohani Paulo wa mbere yitabaga Imana muri 78 amaze iminsi 34 gusa ku ntebe ya Petero, ntawigeze atekereza ko Kardinali Wojtyla ari we wamusimbura. Ariko bamaze gutora inshuro zirindwi, Inama nkuru y’Abakardinali yaramutoye, aba ari we mushumba wa mbere wa Kliziya gatolika utowe akiri muto mu myaka 132. Icyo gihe yari afite 58.
Yasuye isi, arayizenguruka, dore ko yavugaga indimi umunani: igipolishi, igitaliyani, igifaransa, ikidage, icyongereza, icyespanyole, igiportuge n’ikilatini. Yari afite kandi n’impano zo kubana neza n’abandi bose ndetse n’abo badahuje ukwemera.
Yari umunyambabazi n’umunyampuwe. Ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa gatanu muri 1981, yarashwe n’umunyaturikiya w’intagondwa, witwa Mehmet Ali Agca. Agisohoka mu bitaro, yagiye gusura muri gereza uwari ugiye kumwivugana, maze amuha imbabazi. Nyuma y’umwaka, hari n’umupadiri washatse kumwica amuhora impinduramatwara yazanywe na Konsile ya Vatikani ya kabiri muri Kiliziya gatolika.
Mu kwezi kwa kabiri , muri 2005, Papa Yohani Paulo wa kabili yajyanywe mu bitaro, arwaye ibicuranye. Yitabye Imana nyuma y’amezi abiri.
Azahora yibukwa nk’umuntu wakomye mu nkokora amatwara ya gikomunisiti, nk’umuntu wubatse amateme ahuza Kiliziya gatolika n’andi madini, kandi nk’umuntu wasabiye bwa mbere imbabazi Kiliziya gatolika kubera uruhare rwayo mu ntambara ya kabiri y’isi.
Yasimbuwe na Kardinali Joseph Ratzinger, wafashe izina rya Papa Benedigito wa 16. Papa Fransisko wasimbuye Papa Benedictio wa 16 mu kwezi kwa gatatu muri 2013, yagize Papa Yohani wa kabiri umutagatifu, mu kwezi kwa kane mu mwaka wa 2014.
Facebook Forum