Uko wahagera

Muri Sudani Basinye Amasezerano yo Gusaranganya Ubutegetsi


Abakuriye inama ya gisirikali y’inzibacyuho n’abaharanira ishyirwaho ry’ubutegetsi bwa gisivili muri Sudan bashyize umukono ku masezerano yo gusaranganya ubutegetsi.

Ayo masezerano yafunguye inzira yo gushyiraho inama ihuriwemo n’abasirikali n’abasivili izayobora igihugu cya Sudani mu gihe cy’imyaka itatu kugeza igihe ubutegetsi buzegurirwa burundu ubuyobozi bwa gisivili.

Iyi nzibacyuho ibaye nyuma y’amezi y’imyigaragambyo yatangiye mu kwa cumi n’abiri bitewe n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli nyuma iza kuvamo gusaba uwahoze ari Perezida Omar al-Bashir kwegura ku butegetsi.

Abasirikali bahiritse Bashir ku butegetsi mu kwezi kwa kane ariko abigaragambya ntibatezuka ku myigaragambyo isaba ko habaho demokarasi nyuma y’imyaka 30 y’ubutegetsi bwa Bashir.

Abayobozi b’inama y’inzibacyuho n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bemeye gushyiraho ubuyobozi bw’inzibacyuho mu kwa karindwi nyuma y’amezi atatu y’imyigaragambyo irimo imvururu zahitanye abantu babarirwa mu magana bari bashyigikiye ubutegetsi burangwa na demokarasi.

Amasezerano yasinywe kuri uyu wa gatandatu, yemeza ko Minisitiri w’Intebe azashyirwaho kuwa kabiri taliki 20/0/2019, nyuma y’iminsi munani agashyiraho abaminisitiri. Abasirikare bazakomeza gushingwa igihugu mu gihe kirenze umwaka mbere y’uko cyegurirwa burundu ubuyobozi bwa gisivili.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG